U Rwanda rurategura kweza toni 6 z’ibigori kuri hegitari 1

Guverinoma y’u Rwanda iri mu mushinga mugari wo kuvugurura ubuhinzi butanga umusaruro ufatika kuri hegitari nibura 600 000 ku buryo umusaruro uva kuri ubwo buso wagera kuri toni esheshatu kuri hegitari imwe, uvuye kuri toni ebyiri kuri hegitari.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore, yasobanuye ko iyo gahunda izamara imyaka itanu 5 yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2025, Dr. Ndabamenye yavuze ko gahunda yo kongera ubuso bw’ubutaka buhinzweho ibihingwa bitandukanye ihari, ariko ikwiye kujyana no gushyiraho politiki zihamye zo guteza imbere ubuhinzi.
Yagize ati: “Turongera ubuso buhingwa mu bugari, hari n’ibindi bikorwa remezo bikenewe. No mu Rwanda hari aho dufite abahinzi bamaze kwibumbira muri koperative nko mu Karere ka Gatsibo i Ntende, umuceri bageze kuri toni 7 kuri hegitari.”
Dr Ndabamenye yavuze ko iyo gahunda yo kuvugurura ubuhinzi ifitemo ibice birindwi by’ingenzi, cyane ko byagaragaye ko ubuhinzi hari igihe budatanga umusaruro kuko haba habuze ifumbire n’imbuto nziza kandi bihagije.
Yahamije ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuvugurura ubuhinzi mu byiciro bitandukanye, aho mu myaka 5, bazagenda basuzuma, uko butera imbere hashingiwe kuri Gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Ati: “Igice cya mbere ni uburyo bwo guhuza abahinzi. Icyo twahereyeho ni ukubarura bwa butaka, ubu dufite hegitari zigera kuri 595 000, ku misozi, mu bibaya, mu mabanga y’imisozi no mu mibande.”
Yakomeje agira ati: “Hari n’ubundi butaka bujyanye no kubahiriza imikoreshereze y’inzuri, bugera hafi ku bihumbi 92. Muri rusange tuzaba dufite nk’ubutaka bugera kuri hegitari 600 0000, tuzaba tuvuga ko aho kwezaho ibigori toni 2 kuri hegitari, twazamuka tukageza kuri toni 5 cyangwa 6.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko urwo rugendo ku iyamamazabuhinzi bushingiye ku ntego zo gushyiraho abashinzwe ubuhinzi n’abahinzi bakagira imihigo yo kweza bishimishije kuri hegitari.
Hari gahunda yo guhuza abahinzi n’abafatanyabikorwa bakanigishwa gukoresha ifumbire nziza irimo imborera, no gukoresha ishwagara.
Yanavuze kandi ko hakomeje gushakwa ubwishingizi bw’ibihingwa kandi bahuzwa na za banki kugira ngo abahinzi bagirane amasezerano yo gukora ubuhinzi bwabo.
Hari gahunda kandi yo gushyiraho icyiswe ‘icyanya kigega’, aho umusaruro uzajya uhunikwa hanyuma abahinzi bagafashwa kubona amasoko yo mu Rwanda no mu mahanga, bikajyana no kubungabunga ubuziranenge bwawo.
Hazabaho kandi gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi by’umwiharo mu gihe cy’isaruro hagamijwe kubungabunga umusaruro.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyize ahagaragara muri Nzeri 2025, yerekana ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8% mu musaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Umusaruro w’ibihingwa byohererezwa mu mahanga wazamutseho 42%, bitewe n’izamuka rya 121% ry’umusaruro w’ikawa, ryaturutse ku bicuruzwa byitwaye neza ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’imbaraga zashyizwe muri gahunda yo gusimbuza ibiti bishaje by’ikawa n’iyo gusazura ibihari.
Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego yo kugera ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abahinzi babigize umwuga, barimo abagore n’abagabo, bazaba bakora ubuhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi.
Ibi bizakorwa binyuze mu kwimakaza ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ikirere, kunoza imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kongera umusaruro.
Kunoza no koroshya uburyo bwo kubona imari n’ubwishingizi mu rwego rw’ubuhinzi no kwinjiza ibicuruzwa bifite agaciro gahanitse mu ruhererekane nyongeragaciro rwo ku rwego rw’isi bikorwa.
Icyo gihe ubuhinzi buzaba bufite uruhare rwa 16% mu musaruro mbumbe w’igihugu.
