U Rwanda rurateganya gukura ifumbire ya Urée mu Kiyaga cya Kivu

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, u Rwanda rurateganya gukora inyigo yo gukora inyongeramusaruro yo mu bwoko bwa Urée (Urea) muri Gaze Metane yo mu Kiyaga cya Kivu mu gihe harebwa uburyo bwo kugabanya ikiguzi kigenda ku gutumiza iyo fumbire hanze y’Igihugu.
Bivugwa ko ibiciro by’ifumbire mvaruganda ya Urée n’andi mafumbire mvaruganda byiyongereye ku kigero kiri hejuru ya 30% kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, iyo nkubiri ikaba yaraje yiyongera ku buryo byari byiyongereye ku kigero kiri hejuru ya 80% mu mwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19.
Ubwiyongere bw’ibyo biciro bushyirwa ku mpamvu zitandukanye zigwa mu ntege COVID-19, zirimo izamuka ry’ibiciro ry’ibinyabutabire zitunganywamo, ibihano biheruka gufatirwa u Burusiya na Belarus, kuba u Bushinwa bwarahagaritse kohereza bimwe mu bicuruzwa mu mahanga n’izindi mpamvu. Ibyo bibazo byaje kongererwa ubukana n’intambara y’u Burusiya na Ukraine igiye kumara amezi atanu.
Impuguke mu bijyanye n’ibinyabutabire zivuga ko ifumbire ya Urée ikorwa mu kinyabutabire cyitwa ammonia, ikaba itanga ‘nitrogene’ nk’ikindi kinyabutabire gikenerwa cyane n’ibihingwa kugira ngo bikure neza kandi bitange umusaruro uboneye.
Gahunda yo gutangira ubushakashatsi ku gutunganyiriza ifumbire ya Urée mu Rwanda, igiye gutangira nyuma y’aho Leta iteganyije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100 mu ngengo y’imari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu mpera z’ukwezi gushize.
Depite Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, yavuze ko gahunda yo gutangira ubushakashatsi ku itunganywa ry’ubwo bwoko bw’inyongeramusaruro ivuye mu Kiyaga cya Kivu, igamije gushyigikira umushinga w’Igihugu wo kwihaza mu ifumbire mvaruganda.
Yagize ati: “Ni intamwe yo kwishimira guha gaciro ubushakashatsi ari na bwo ntandaro y’iterambere rirambye mu gihe kiri imbere.”
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Charles Bucagu, yabwiye itangazamakuru ko itumbagira ry’ibiciro ryatijwe umurindi n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine byaje byiyongera ku zindi ngorane zari zihari.
U Burusiya ni cyo gihugu cyari ku isonga mu kugurisha ifumbire mvaruganda na gaze karemano bitubutse ku isoko mpuzamahanga, kandi iyo gaze ni na yo ikunda kwifashishwa n’ibindi bihugu mu kwikorera inyongeramusaruro.
Yashimangiye ko ubushakashatsi bugiye gukorwa kuko u Rwanda rushaka kwikura mu kibazo cy’ibura ry’inyongeramusaruro, kugira ngo hamenyekane ingano y’ifumbire ikenewe mu gihugu hanagenzurwa niba kuba yatangira gukurwa mu Kivu bizahenduka kurusha kuyitumiza mu mahanga.
Muri Nyakanga 2021, ifumbire ya Urée yageraga mu gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 873 ku kilo, ariko nyuma y’amezi atanu yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 280 ku kilo.
Mu gihe Leta y’u Rwanda itanga Nkunganire ku kigero cya 40%, kuri ubu umuhhinzi arishyura amafaranga 768 ku kilo cy’ifumbire nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Dr. Bucagu yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite ikibazo cy’uko igiciro cy’ifumbire cyiyongereye cyane kandi Gaze Metane iri mu Kiyaga cya Kivu yakoreshwa no mu gukora inyongeramusaruro hagakemurwa ikibazo cyo kuyitumiza mu mahanga.
Ati: “Tuzagendera ku bushakashatsi buzakorwa ku kiguzi n’inyungu, dufate umwanzuro niba iyi fumbire yakorerwa mu Rwanda.”
Dr. Bucagu yavuze ko ifumbire ya Urée ikoreshwa cyane cyane mu buhinzi bw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, ikaba ifasha ibihingwa kugira uruti rukomeye n’urubuto rufatika binyuze muri cya kinyabutabire cya nitrogene gikorana n’uburyo bwo guhumeka kw’ibihingwa.
Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko u Rwanda rukenera nibura toni 84,308 z’inyongeramusaruro buri mwaka, rukaba rutanga miliyari zisaga 43 z’amafaranga y’u Rwanda kuriga ngo zigere mu Gihugu.
Muri iyo ngano y’inyongeramusaruro habarizwamo toni 23,376 z’ifumbire ya Urée, toni 32,371 z’ifumbire ya DAP, toni 20,507 za NPK, na toni 8,054 z’ibindi binyabutabire bivangwa n’ifumbire.
Igitekerezo cyo gukura ifumbire muri Gaze Metane kije cyiyongera ku yindi mishinga yo kwifashisha uwo mutungo kamere mu kuwubyaza ingufu z’amashanyarazi ndetse na gazi yo gutekesha.
U Rwanda rwatangiye gukoresha amashanyarazi atangwa na Gaze Metane yo mu Kiyaga cya Kivu, ndetse biteganywa ko na gaze yo gutekesha ishobora gutangira kuboneka bitarenze mu mpera z’uyu mwaka nk’uko bitangazwa n’Ikigo Gasmeth kirimo gukora kuri uwo mushinga.