U Rwanda ruhanze amaso amaterasi yikora mu kurwanya isuri

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo gukora amaterasi yikora (progressive terraces) ku buso bungana na hegitari 489,000 kuri ubu amaze gukorwa kuri hegitari 397,000 zingana na 81% by’izikeneye gukorwa mu rwego rwo kongera umusaruro no kurwanya isuri.
Abahanga mu kubungabunga ibidukikije bemeza ko amaterasi ari ingirakamaro cyane mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Afasha mu gusukura imigezi no kuyibungabunga, kuko amazi ava mu misozi yagabanyije umuvuduko kandi adantwaye ubutaka bushobora kuyanduza.
Umumaro wa mbere ni uko arinda ubutaka gutembanwa n’amazi y’imvura cyangwa bugatenguka, bikajyana no kongera umusaruro kuko ubutaka buba butekanye ndetse bwakira n’amazi ahagije kandi adashobora guhungabanya imyaka.
Undi mumaro w’ingenzi ujyana no koroshya gahunda yo kubungabunga umutungo kamere w’amazi, kuko agira uruhare mu kugabanya umuvuduko wayo no koroshya uburyo bwo kuyafata cyangwa kuyayobora mu yandi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard avuga ko kurwanya isuri biri mu mishinga y’iterambere irimo gukorwa mu Turere twose tw’Igihugu yitezweho guhindura byinshi mu kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu mpera z’iki cyumweru, ubwo yagezaga ku Mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bimwe mu byo Guverinoma yakoze n’ibiteganywa gukorwa mu gucunga no guhangana n’ibiza, Dr. Ngirente yavuze ko muri gahunda y’Igihugu yo kurwanya isuri hashyizwe imbere gahunda yo gukora amaterasi yikora.
Yagize ati: “Ni amaterasi adasaba amafaranga menshi nk’amaterasi amwe twita ay’indinganire. Ku buryo tubwira abantu bose ko buri wese isambu ye ayicamo amaterasi hanyuma bikarwanya isuri ahari imisozi miremire, bikarwanya n’uko kugenda k’ubutaka kwangiza ubuzima bw’abantu n’inzu zabo.”
Gahunda yo gukora amaterasi yikora yatangiye muri Gicurasi 2022, ikaba ikomeje gushyirwamo imbaraga mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Dr. Ngirente yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gucibwa amaterasi yikora agera kuri hegitari 5,000 zingana na 43% bya hegitari 13,000 zateganyirijwe gukorwa mu Turere dutatu tugize Umujyi.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gucibwa amaterasi yikora kuri hegitari zirenga 111,000 muri hegitari 142,000 zikeneye gukorwa, bivuze ko bageze ku kigero cya 78%.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, hamaze gucibwa amaterasi yikora kuri hegitari zirengaho gato 76,000 zingana na 92% bya hegitari 83,000 zigomba gucibwaho ayo materasi.
Mu myaka 6, Ibiza byahitanye abantu 1,615 n’amatungo 13,700 – ImvahoNshya
Mu Ntara y’Amajyepfo hamaze gucibwa amaterasi yikora kuri hegitari zirenga 130,000 zingana na 93% bya hegitari 140,000 mu gihe mu Ntara y’Uburengerazuba, hamaze gucibwa amaterasi yikora kuri hegitari zirenga 73,000 zingana na 63% bya hegitari 109,000.
Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko igikorwa cyo kurwanya isuri binyuze mu kongera amaterasi yikora cyakwihuta by’umwihariko mu Ntara y’Uburengerazuba ikunda kugaragaramo ibiza bitwara ubuzima bwa benshi.
Yakomeje agira ati: “Hari aho twagiye turwanya isuri dukora amaterasi ariko hari no gukomeza gutera amashyamba, ari amashyamba asanzwe, ari no gutera bya biti bivangwa n’imyaka. Izo mbaraga rero zirimo gushyirwamo cyane kugira ngo turwanye isuri, turinde ibidukikije ariko nanone tuzi ko harimo igikorwa cyo kongera umusaruro. Kurwanya ibiza turinda ibidukikije bijyana no gukomeza kongera umusaruro kugira ngo n’imibereho y’abantu irusheho kuba myiza.”
Guverinoma yatangije uburyo bwo kugaragaza ubutaka bushobora kwibasirwa n’isuri, bushyirwa mu byiciro hashingiwe ku bikwiye kuhakorerwa kugira ngo abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga batangire kuhimuka buhoro buhoro ari na ko berekwa ibice bishya bitekanye baturamo.
Ikindi kigamijwe ni ugufasha abashinga ingo nshya kubaka inzu ahateganyirijwe imiturire aho gukomeza kwizirika ku masambu yo mu manegeka basangiye n’ababyeyi babo.
Dr. Ngirente ati: “Ntabwo ari ngombwa ko umuntu w’urubyiruko ugiye kubaka inzu yubaka iruhande rw’aho iwabo batuye cyane cyane igihe ari amanegeka, ahubwo ubu abubaka ingo nshyashya tugenda tubashishikariza kubaka ahari site zemerewe kubakwaho kugira ngo iyo miryango mishya iba ivutse mu Rwanda itazahura n’ibiza mu gihe cya vuba.”
Dr. Ngirente yanakomoje ku myiteguro yashyiriweho guhangana n’ibiza, aho buri cyiciro cy’ibiza cyashyiriweho gahunda yihariye yo guhangana na byo. Iyi gahunda ikubiyemo uburyo inzego zitegura kandi zigakorana mu gihe habayeho ibiza, byaba ari ibitwara ubutaka, imvura, inkuba, inkongi n’ibindi.
Yemeza ko amatsinda ashinzwe gukurikirana ibiza ahora yiteguye gutanga ubufasha, aranahamagarana agatabara vuba byihuse haba nijoro cyangwa ku manywa. Nk’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 byari kuba byarahitanye abarenze 135 babuze ubuzima, iyo hataza kubaho imikoranire inoze y’ayo matsinda n’izindi nzego.