U Rwanda rugiye kwakira inama y’Abaminisitiri bo muri OIF

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwakira Inama y’Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, (OIF) izaba mu Gushyingo 2025.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga ubwo yari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’u Bufaransa, ubwo hagaruzwaga Bastille mu 1789, ufatwa nk’uw’Ubwigenge bw’icyo gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gushinga imizi by’umwihariko mu nzego z’uburezi, ubuzima, n’indi mishinga itandukanye y’iterambere.

Biteganyijwe ko iyo nama izaba mu Ugushyingo 2025, ikazaba ari intambwe ikomeye yo gushimangira umubano w’u Rwanda n’uwo Muryango.

Nubwo u Rwanda rugiye kuyakira  ku nshuro ya mbere ariko rwagiye rwitabira inama zitandukanye za OIF ndetse rufite uruhare mu bikorwa by’uyu muryango kuva rwawinjiramo mu 1970.

Kugeza ubu uwo Muryango uyoborwa na Louise Mushikiwabo, ufite inkomoko mu Rwanda ndetse amaze gutorerwa kuyobora manda ebyiri, aho iya mbere yayitorewe mu 2018, akongera gutorwa mu 2022.

Louise Mushikiwabo yagiye muri izo nshingano nyuma yo kuba  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu 2009.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa by’umwihariko mu nzego zitandukanye n’indi mishinga y’iterambere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré
Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa by’umwihariko mu nzego zirimo zitandukanye n’indi mishinga y’iterambere
U Rwanda rwiteguye kwakira inama y’Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE