U Rwanda rugiye kubaka icyanya cy’inganda cyahariwe ibikomoka ku mpu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 13, 2025
  • Hashize iminsi 4
Image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, iratangaza ko mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hagiye kubakwa icyanya cy’inganda cy’ahazajya hatunganyirizwa ibikomoka ku mpu z’amatungo.

Mu Rwanda haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi.

Kugira ngo izi mpu zikorwemo ibikoresho bikenerwa, zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n’abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Muri Mata 2022, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka.

Mu kiganiro kigufi Godfrey Gakire, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM, yahaye Imvaho Nshya yijeje ko icyanya cy’inganda kizubakwa kizatanga umusaruro ndetse n’akazi kandi bigakemura ikibazo cy’impu zitumizwa hanze.

Yagize ati: “Inyigo irimo gukorwa kandi hari ibiba bikorwa mu bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira ni bwo hazakurikiraho ishusho yayo (Design) n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa.

Uretse n’ikoranabuhanga hari n’ibindi bijyanye n’ibidukikije no kubirengera. Aho tugeze, ni ku cyiciro kijyanye n’inyigo. Icyanya cy’inganda gutangira kwacyo, bizatangazwa n’inyigo izakorwa.”

MINICOM yemeza ko ibikomoka ku matungo byinshi bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu mahanga kandi bigahenda ababitumiza.

Gakire, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM, agira ati: “Tubitumiza mu mahanga ariko icyo cyanya nikimara kujyaho, ni cyo kizadufasha kugenda twongera umusaruro wabyo nubwo hari ibikorwa hano mu Rwanda ariko biri ku rwego rwo hasi cyane, biracyari bike cyane.”

Jean d’Amour Kamayirese, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association) ashimira Leta y’u Rwanda uburyo irimo gutegura ibyerekeranye no gutunganya ibikomoka ku mpu kandi ko hari byinshi biteze kuri uru ruganda.

Agira ati: “Uruganda rugiye kubakwa, ni uruganda ruzafasha uru rwego ari yo tubarizwamo, ntabwo tuzongera kujya gushaka impu hanze.

Impu tuzajya tuzikura hano iwacu mu Rwanda nk’uko Umukuru w’Igihugu yavuze yuko dufite inka nziza, dufite impu nziza ntabwo tuzongera kujya kuzishaka hanze.

Ni ibyo kwishimira kuba hagiye kubakwa uruganda, dushonje duhishiwe kandi twiteguye neza kuzabyaza umusaruro uruganda ruzubakwa.”

Kamayirese avuga ko hari amatungo menshi n’impu nziza ari yo mpamvu ibihugu byo muri EAC biza gushakira impu mu Rwanda.

Avuga ko abacuruza impu bishimiye ibiciro by’uruhu kuko ngo rwavuye ku 150 Frw ubu ruragura 400 Frw. Urw’ihene rwaguraga 200 Frw ubu ruragura 1 300 Frw.

Michel Habumugisha, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (Rwandese Association for The Promotion of Leather and Leather Products, RAPROLEP), yabwiye Imvaho Nshya ko igihe uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu ruzaba rwubatswe, ruzaba ari igisubizo.

Ati: “Nirutangira ruzaba ari igisubizo ku banyamuryango n’abakora ibikomoka ku ruhu muri rusange, aho ibiciro by’ibikomoka ku ruhu bikorewe mu Rwanda bizaba bigabanyutse.

Icya kabiri bizatuma dushobora gukora ibikoresho bifite ubwiza binashobora no guhangana ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga.”

Avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko uruhu rw’u Rwanda ari rwiza ariko kuba rudatunganyirizwa mu Rwanda bifatwa nk’imbogamizi. Ashimangira ko n’iyo rugeze hanze usanga ari rwo rubarirwa mu bwiza bwa mbere n’ubwa kabiri.

Ati: “Twebwe iyo tugezeyo tugiye kuzishaka hanze mu bihugu duturanye, muri Aziya n’i Buriya, batubwira ko tugira impu nziza. Nitugira amahirwe urwo ruganda rumaze kubakwa, natwe tugiye kuzajya dukora bya bintu byiza aho Abanyarwanda bashobora kugura ibintu byiza kandi noneho biramba no ku giciro cyiza.

Iyo igikoresho cy’ibanze gitumijwe mu mahanga kiba kiyongereyeho ibindi biciro, ni muri urwo rwego igihe bimwe mu bikoresho bizaba biboneka hano mu gihugu cyacu, amafaranga y’urugendo ndetse n’andi mafaranga yose atakara kugira ngo ibicuruzwa bishobore kutugeraho ari byo bikoresho dukoresha, azaba yagabanyutse.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera, izatangazwa ari uko inyigo yarangiye.

Abakora ibikomoka ku mpu bavuga ko icyanya cy’inganda nigitangira kizatanga umusaruro
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 13, 2025
  • Hashize iminsi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE