U Rwanda rugiye kongera abarimu baturutse muri Zimbabwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, irategura kwinjiza mu nshingano abandi barimu barenga 150 baturutse muri Zimbabwe, mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi.

Ni amakuru mashya yashimangiwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta muri Zimbabwe Simon Masanga, aho yemeza ko gahunda yo kubohereza mu Rwanda iri hafi gutangira.

Abo barimu basaga 150 bagiye kwiyongera ku bandi 154 baturutse muri Zimbabwe bageze mu Rwanda ku wa 20 Ukwakira 2022, baje kwigisha amasomo atandukanye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi.

Ubwo bufatanye bwatangiye nyuma y’uko ku wa 23 Ukuboza 2021 u Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano agamije kwimakaza imikoranire mu burezi no guhererekanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha amasomo y’icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Abamaze kugera mu Rwanda bashimirwa umusanzu ntagereranywa batanga mu guteza imbere uburezi mu mashuri yisumbuye nderabarezi, Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Amashuri Yisumbuye y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) na koleji za Kaminuza y’u Rwanda by’umwihriko muri Koleji y’Ubumenyi mu Buvuzi n’Ubuzima.

Abo barimu bafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zikeneye abantu bakoresha Icyongereza kenshi, u Rwanda rukaba rwaremeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yashimiye abo barimu ashimangira ko batanga umusaruro ku bigo by’amashuri, ku banyeshuri n’urwego rw’uburezi mu Gihugu.

By’umwihariko, yashimye uburyo bahanga udushya mu buryo bigishamo ndetse n’ubushobozi bwabo budasanzwe bwo kwisanisha n’umuco nyarwanda mu kurushaho gutanga uburezi buboneye.

Yagize ati: “Tubikuye ku mutima tubashimira impinduka bazanye mu mashuri yacu no ku banyeshuri. Mwakungahaje urwego rw’uburezi mu Rwanda binyuze mu guhanga udushya mu kwigisha ndetse no kwiyemeza guharanira intsinzi y’abanyeshuri.”

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza kwinjiza mu burezi abarimu bashya bo muri Zimbabwe kugira ngo barusheho kwagura umusaruro batanga ku gihugu.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Manyeruke, we yashimye umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, by’umwihariko muri iyi gahunda y’ubufatanye no guhererekanya abakozi mu burezi.  

U Rwanda na Zimbabwe byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Ibyo bihugu byombi bifitanye umubano wihariye ushingiye ku kuba bihuje byinshi mu birebana n’ingano y’ubukungu, abaturage intera y’iterambere n’amateka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE