U Rwanda n’u Budage byatangije Ikigega cy’asaga miliyari 20 Frw

Ni ikigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” cyitezweho kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu Turere 16 two mu ntara zose, u Rwanda n’u Budage byatangije na miliyoni 16 z’Amayero ahwanye na miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga yo muri iki kigega azashorwa mu kongera bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.
Biteganyijwe ko ayo mafaranga azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi, birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard Tusabe, avuga ko ari ikigega kigamije kuzamura imibereho ya benshi hatagize usigara inyuma muri gahunda yo kuva mu bukene.
Birgit Pickel, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’iterambere mu Budage, yavuze ko icyo kigega kiri muri gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gushyigikira imiyoborere myiza y’u Rwanda.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku italiki ya 11 Ugushyingo 2022, hemejwe gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bakwivana mu bukene mu buryo burambye.
Hanemejwe intego yo kugabanya ubukene bukabije bukagera munsi ya 1% bitarenze mu mwaka utaha wa 2024, buvuye kuri 16.1% bwariho muri 2016/2017.
RBA