U Rwanda n’Amerika baganiriye ku butwererane bwa gisirikare

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zaganiriye ku butwererane mu bya gisirikare busanzweho kandi bukomeje kwaguka binyuze mu nzego zirimo guhererekanya ubumenyi binyuze mu mahugurwa n’imyitozo ya gisirikare, na dipolomasi ishingiye ku mutekano.

Ibyo biganiro byahuje Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi bwa Gisirikare ihuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (US AFRICOM) Gen Dagvin R.M. Anderson.

Abo bayobozi bahuriye mu birori byo guhinduranya ubuyobozi bw’urwo rwego hagati y’umuyobozi mushya n’ucyuye igihe Gen Michael E. Langley, byayobowe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ihuriro ry’Abagaba Bakuru bw’Ingabo ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Admiral Christopher W. Grady.

Mu bigeniro Maj. Gen Nyakarundi wari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yagiranye na Gen Dagvin R.M. Anderson, bakomoje no ku zindi ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho mu mutekano n’igisirikare.   

U Rwanda na USA bikomeje gusigasira umubano mwiza kandi ukomeje kwaguka mu bijyanye n’imikoranire mu bya gisirikare, aho bahuzwa na gahunda z’amahugurwa ya gisirikare, ubutwererane mu by’umutekano ndetse n’Amasezerano agenga Imikoranire y’Ingabo (SOFA). Ubwo butwererane bugamije kurushaho kubungabunga umutekano w’Akarere ndetse no gukemura ingorane z’umutekano ibihugu byombi bisangiye.

Inzego z’ingenzi z’ubutwererane zirimo Amasezerano agenga Imikoranire y’Ingabo (SOFA) yashyizweho umukono mu mwaka wa 2020 akaba yaraguye imiterere y’ubufatanye, abasirikare b’Amerika babona uburenganzira bwo kuba bakorera ibikorwa binyuranye mu Rwanda.  

Indi ngingo ni ijyanye n’uburezi bwa gisirikare ndetse n’amahugurwa, aho Amerika itanga uburezi mpuzamahanga mu bya gisirikare hamwe n’amahugurwa muri gahunda yiswe IMET, ikubiyemo gahunda yo kohereza abasirikare n’abasivili b’Abanyarwanda kujya kwigira mu mashuri makuru ya gisirikare ndetse no mu zindi gahunda zijyanye n’umutekano.

Imyitozo ya gisirikare ihuriweho ni urwego rwa gatatu rw’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, aho ibihugu byongera ubushobozi mu bikoranire yabyo, guhererekanya ubumenyi ndetse no kongera ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Nanone kandi u Rwanda rwakira buri gihembwe abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare barimo n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagasobanurirwa imiterere y’umutekano mu Gihugu no mu Karere.

Uretse izo gahunda hari n’ubufatanye bwa gisirikare bushingiye ku mikoranire y’u Rwanda na USA, aho Igisirikare cya Leta ya Nebraska gifitanye imikoranire yihariye n’Ingabo z’u Rwanda aho bimakaza imikoranire mu nzego zirimo n’umutekano.

Amerika ikomeje kuba ubufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda, harimo n’iterambere ry’Ingabo n’inzego z’umutekano binyuze mu mahugurwa no kubaka ubushobozi.

Ibihugu byombi bikomeje kwibanda ku kubaka umubano uhuza ingabo, guharanira umutekano urambye mu Karere binyuze mu butwererane butanga umusaruro ndetse no kognera ubwumvikane.

Gen Langley wasoje imirimo muri US AFRICOM ari hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 40 amaze akorera Igihugu
Umuyobozi mushya wa US AFRICOMyabonanye n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka muri RDF Maj Gen Nyakarundi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE