U Rwanda na Yorodaniya basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye ibiganiro n’igihugu cya Yorodaniya bigamije kuzamura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Yorodaniya.
Ni ibiganiro bigamije kwimakaza ubufatanye no guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Mu byaganiriweho harimo ibyerekeye ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubukerarugendo, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, n’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda muri Jordania yijeje ubufatanye n’iterambere mu bucuruzi bw’u Rwanda by’unmwihariko mu buhinzi binyuze mu kongera ifumbire.
Hasinywe amasezerano arimo n’ay’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Arakwiye Bernadette.
Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.
Mu 2023, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.