U Rwanda na Singapore basinyanye amasezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rya Carbon

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Singapore basinyanye amasezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rya ‘Carbone’ hagamijwe kurengera ibidukikije. Amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2025.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Valentine Uwamariya yari ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri aya masezerano mu gihe Singapore yari ihagarariwe na Minisitiri ushinzwe iterambere rirambye n’ibidukikije, Grace FU Hai Yien.
Isoko rya ‘Carbon’, rigena uburyo bwo gucuruzanya umwuka uhumekwa n’ibiti biterwa, amashyamba n’ibindi bishobora gukurura umwuka wa Carbon (Carbon dioxide).
Iri soko ni uburyo bwashyizweho mu masezerano y’i Paris ku kurengera ibidukikije, aho ibihugu bifite ibikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bizajya bicuruza umwuka uhumekwa ku bihugu byateye imbere, bifite inganda zohereza mu kirere imyuka myinshi ihumanya.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rya ‘Carbon’.
Singapore ni igihugu u Rwanda rufatiraho urugero rw’iterambere, kuko ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite iterambere ryihuta kandi byamaze kubaka ubukungu buteye imbere ku kigero gishimishije.
Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.
Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse bidatinze, mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.
Muri Kamena 2024, u Rwanda na Singapore byatangaje ubufatanye mu mushinga wo gutunganya inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI).

