U Rwanda na Senegal byemeranyije guhererekanya serivisi z’indege 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, u Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano yo guhererekanya serivisi z’indege (BASA), agamije kongerera imbaraga ubwikorezi bwo mu kirere bukorwa hagati y’ibihugu byombi. 

Ayo masezerano agamije guteza imbere ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi,  afungurira amarembo Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), yo gukorera ingendo zijya n’iziva muri Senegal.

Ku rundi ruhande, Air Senegal yabonye amahirwe yo gukorera ingendo mu kirere cy’u Rwanda nk’ikigo gikomeje kwiyubaka nyuma yo gushingwa mu mwaka wa 2016.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko amasezerano yasinywe akubiyemo intambwe ikomeye yo kurushaho kongerera imbaraga ukwihuza kw’ibihugu byombi, guteza imbere ubutwererane mu by’ubukungu ndetse no kurushaho kwagura amahirwe y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Senegal. 

Aya masezerano kandi ashimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), aho ubutwererane bw’ibihugu by’Afurika busaba ko bigirana imikoranire yoroshywa na serivisi z’ingendo zo mu kirere. 

Nyakubahwa Yankhoba Dième, Minisitiri w’Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Senegal, hamwe na Minisitiri Dr. Jimmy Gasore w’u Rwanda, ni bo bahagarariye ibihugu byabo mu muhango wo gusinya aya masezerano.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, yashimangiye ko aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu Kirere ari inkingi ikomeye mu gukomeza gutsura umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Senegal, ndetse no mu gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ku ruhande rwa Senegal, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’Ubwikorezi bwo mu Kirere Yankhoba Dième, na we yashimye iyo ntambwe nshya itewe mu kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi. 

Aya masezerano asinywe nyuma y’uko ku wa 31 Kanama,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Dakar muri Senegal aho yari yitabiriye Inama yiga ku mutekano w’ibiribwa muri Afurika. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE