U Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano atanu mashya y’ubufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano agamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ayo masezerano atanu y’ubufatanye ari mu nzego zo gukuraho visa ku badipolomate n’abaturage basanzwe, ubufatanye muri gahunda z’icyerekezo 2025 ibihugu byombi bihuriyeho, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’igorora n’ubuzima.
Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.
Perezida Paul Kagame yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Senegal Diomaye ruvuze ikintu kinini.
Ati: “Uruzinduko rwawe rusobanura ikintu kinini kuri twe, rurerekana umubano umaze igihe kandi utanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu, ukomeje kwiyongera.”
Yavuze kandi ko ari u Rwanda kimwe na Senegal, igishyizwe imbere ari ukwita ku baturage, bikaba ari ingenzi guhuza imbaraga.
Ati: “Jye na Perezida Faye duhangayikishijwe cyane n’ejo hazaza h’Afurika cyane cyane uruhare rukomeye rw’urubyiruko rwayo, impano zabo ndetse no guhangana kwabo ntawabihakana. Inshingano zacu ni ukureba niba bafite ibikenewe, biboneye kandi bigezweho bibafasha kugera ku byo bashoboye byose. Ibi ni byo byihutirwa mu guhuza imbaraga.”
Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaramwakiriye, avuga ko uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubuvandimwe.
Ati: “Ndashimira Perezida Kagame, kunyakira kuko uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gukomeza gushimangira no kuvugurura umubano n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi.”
Yakomeje avuga ko ari uruzinduko yifuje gukora, ariko akagenda akomwa mu nkokora n’izindi nshingano.Ati: ‘Ni uruzinduko nifuje gukora nkigera ku buyobozi ariko nkagira imbogamizi zirebana n’ibyihutirwa mu gihugu cyanjye byatumye ntaza mu Rwanda hakiri kare.”
Perezida Diomaye yashimiye Perezida ubushake n’imbaraga atahwemye kugaragaza ari mu iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati: “Ndashima u Rwanda ubudaheranwa n’iterambere ryagezweho guhera mu 1994 birigaragaza.”
Ni akanya ko kunamira ainzirakarengane zazaize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubudaheranwa ntagereranywa bw’abaturage b’u Rwanda.
Yagarutse ku bijyanye n’imibanire hagati y;u Rwanda na Senegal ishingiye ku kuba ibihugu byombi bifite uhebuje, imibanire ishingiye ku cyerekezo kimwe cy’iterambere, amahoro n’ubufatanye ku mugabane wa Afurika.
Perezida Diomaye yashimye uburyo abaturage b’ibihugu byombi babanye, ari uri mu Rwanda kimwe n’uri mu Senegal.
Yavuze ko hakiri byinshi byakorwa mu nzego zitandukanye zigamije iterambere.
Ati: “Urwego rw’ubutabera ruracyari inyuma, uruhererekane mu bucuruzi biracyari hasi, kandi twizera ko dushobora gukora cyane mu nzego z’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ingendo zo mu kirere, ubworozi bw’amafi, guteza imbere icyaro, umuco na siporo, ni yo mpamvu nasabye Perezida Kagame ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho y’ubutwererane yafasha kunoza imikoranire n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.”
Yashimiye Perezida Kagame uruhare yagize mu ivugururwa ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’Abakuru b’Ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.
Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011, ikaba yarizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.
Ibihugu byombi kandi byari bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Radio Television Sénégalaise.




