U Rwanda na Morocco mu kwimakaza imikoranire y’ibigo

U Rwanda n’Ubwami bwa Morocco bakomeje guharanira kwimakaza ubutwererane butanga inyungu ku baturage b’impande zombi binyuze mu mikoranire igamije kubyaza umusaruro inzego zitandukanye.
Ni ibyagarursweho mu biganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Morocco Shakilla Umutoni, na Minisitiri uahinzwe Ishoramari rya Leta, Guhuza ibigo ndetse no gusesengura Politiki Karim Zidane.
Muri ibyo biganiro byabaye ku wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga, impande zombi zagarutse ku kamaro k’ubufatanye buteguye neza bw’ibigo by’ishoramari ndetse n’ibya Leta mu kwimakaza iterambere ry’ubutwererane butanga umusaruro.
Amb. Umutoni na Zidane bagaragaje ko uguhurira kwabo i Rabat mu Murwa Mukuru wa Morocco ari indi ntambwe itewe mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi, hibandwa ku bufatanye mu bukungu, dipolomasi ndetse n’umutekano.
Bashimangiye ukwiyemeza kwa Guverinoma z’ibihugu byombi mu kurushaho kwimakaza ishoramari rihererekanywa hagati ya Rabat na Kigali.
Baganiriye cyane kandi ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, inganda, kwimakaza ingufu zisubira, ubufatanye mu bya serivisi z’imari n’ibikorwa remezo.
Mu rwego rwa dipolomasi, ibiganiro bagiranye byaje bishimangira ibiganiro bikomeje gushyirwamo imbaraga mu kurushaho kwimakaza umubano utagereranywa urangwa hagati y’ibihugu byombi, uyobowe no gusangira imyumvire ku ngingo zinyuranye ku mugabane ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
U Rwanda na Morocco bisangiye intumbero yo kuvugurura ubutwererane nyafurika bushingiye ku kwihutisha ibikorwa, kunga ubumwe n’ubufatanye ndetse no guharanira iterambere risangiwe.
Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kwiyongera kuva mu 2016 ubwo Umwami Mohammed wa VI yasuraga u Rwanda, ari na ho habaye intandaro y’isinywa ry’amasezerano atandukanye ndetse n’ibiganiro bihoraho bikomeje mu rwego rwa dipolomasi.
Ingingo y’umutekano na yo yari mu byibanzweho cyane mu biganiro, impande zombi zemeranywa kurushaho kongera ibiganiro birebana n’ingingo z’umutekano w’Akarere, kurwanya iterabwoba, umutekano mu by’ubukungu by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha byambukiranya umupaka.
Tariki ya 18 Kamena 2025, u Rwanda n’Ubwami ba Morocco bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ashyiraho uburyo bw’ubufatanye mu kongera umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kwagura inzira z’imikoranire mu kwimakaza amahoro n’umutekano muri ibyo bihugu no ku mugabane w’Afurika
Ayo masezerano yibanda ku guhererekanya ubumenyi, gufatanya mu myitozo ya gisirikare, ubufatanye mu guhana ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha mu kubikora, ubuzima bwa gisirikare no guhererekanya ubunararibonye n’ubuhanga mu nzego zinyuranye z’inyungu z’ibihugu byombi.
Anateganya guhanga komisiyo ihuriweho izafasha kurushaho gusuzuma uburyo bwo kwagura imikoranire bahurira mu nama zitandukanye i Rabat n’i Kigali.
Amb. Umutoni na Zidane na bo basabye ko ubutwererane bwarushaho kongererwa imbaraga mu bijyanye n’amahugurwa cyangwa imyitozo, gusangira ubunararibonye no gushyigikira gahunda zihuriweho zigamije kwimakaza umutekano.
Ikindi cyagarutsweho muri iyo nama ni uko ibihugu byombi byiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu butwererane bw’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi bubonwa nk’umusingi wo kwimakaza ubukungu buhuriweho mu bihugu by’Afurika.
Morocco n’u Rwanda bifite umushinga wo gufatanya mu gushyiraho urusobe rw’ishoramari, kuzamura inyongeragaciro y’ibicuruzwa mu Karere, no kurushaho kunoza uburyo bwo gukurikirana umusanzu wabyo mu iterambere ry’inzego z’Afurika.
Iyo nama yabaye mu muri iki cyumweru ibonwa nk’umusemburo wo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane w’Afurika himakazwa uruhare rwa Rabat na Kigali mu kubaka Afurika ikomeye kandi ifite icyerekezo kizima.

