U Rwanda na Guinea Conakry byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu by’umutekano

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu na Minisiteri y’Umutekano no kurengera abaturage muri Repubulika ya Guinée basinye amasezerano mu bijyanye n’umutekano.
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta, mu gihe Guinea yari ihagarariwe na Minisiteri y’Umutekano no kurengera abaturage, General (Rtd) Bachir Diallo.
U Rwanda na Guinea Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira umwaka ushize ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye
Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen Mamadi Doumbouya aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu bagiye bagirana, bagaragazaga ko himakajwe ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Mu 2023 Guinea Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

