U Rwanda na Azerbaijan baganiriye ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Azerbaijan bakomeje ibiganiro bigamije kwagura ubucuruzi n’ishoramari nk’uko byashimangiwe mu nama yahuje abayobozi b’impande zombi ku cyiciaro cy’Ikigo cya Azerbaijan gishinzwe guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga n’Ishoramari (AZPROMO).

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bitangaza ko muri ibyo biganiro u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Azerbaijan Charles Kayonga.

Impande zombi zunguranye ibitekerezo ku ngamba zafasha kongera ubutwererane mu nzego zinyuranye, zirimo n’ubwo bucuruzi buhererekanywa mu bihugu byombi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.

Iyo nama kandi yanagarutse ku musanzu wa Azerbaijan nk’ihuriro ry’inzira zihuza Afurika n’Aziya ndetse n’u Burayi, bishobora gufasha kwagura ibyo rwoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2004 ni bwo u Rwanda na Azerbaijan byatangije umubano mu bya dipolomasi, ibihugu byombi bikaba bikomeje gusuzuma inzego zo kwaguriramo ubutwererane nk’igisirikare n’umuturage.

Kubyaza umusaruro ubutwererane bw’ibihugu byombi biracyari bishya, aho u Rwanda ruhagarariwe n’Ambasaderi ufite icyicaro i Ankara muri Turikiya ari na we ushyira imbaraga mu kwimakaza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’ubukungu.

Kugeza uyu munsi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ajyanye no kwimakaza ubutwererane bwa Politiki ndetse no gukuriraho viza abatunze pasiporo za serivisi n’iza dipolomasi.

 Nanone kandi imikoranire y’ibihugu byombi inadukira mu butwererane bahuriramo mu Miryango Mpuzamahanga nka Loni, Umuryango Non-Aligned Movement (NAM) n’indi itandukanye.

Ambasaderi Charles Kayonga yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda i Baku mu mwaka wa 2019, ariko nubwo umubano utanga inyungu ukiri mushya ariko ibiganiro bikomeje byitezweho gufasha inzego za Leta n’iz’abikorera.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE