U Rwanda na Arabiya Sawudite batangije umushinga wo gutekesha gaze
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Forward7, imwe muri gahunda z’Ubwami bwa Arabiya Sawudite zigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye kandi zidahumanya ikirere, batangije igerageza ry’umushinga wo kugeza ibikoresho byo gutekesha gaze (LPG) mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) itangaza ko ibi biri mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo guteka hakoreshejwe ibicanwa bitangiza ibidukikije.
Umushinga uzamara umwaka n’amezi Atandatu, ukazageza ibikoresho byo gutekesha ku ngo zigera ku bihumbi 50 ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa n’ikigo Bboxx mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, Akarere ka Musanze, Muhanga, Rwamagana na Huye.
Imibare igaragaza ko abenshi mu Banyarwanda bagikoresha ibicanwa biva ku biti n’ibindi bimera (amakara n’inkwi), bigize igice kinini cy’ingufu zikoreshwa mu gihugu hose.
Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa Remerezo rigira riti: “Ubu bufatanye bugamije kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa byangiza ibidukikije binyuze mu kugeza ku baturage uburyo bwo guteka bukoresha ingufu zisukuye kandi zitangiza umwuka duhumeka.”
Ni gahunda izafasha imiryango ifite ubushobozi buke, kuko ibikoresho bizatangwa ku giciro gito, bityo bikureho inzitizi zabuzaga benshi kuva ku bicanwa bihumanya ikirere.
Umushinga kandi ngo ugamije kugeza ibikoresho byo gutekesha ku miryango itarigeze igenerwa inkunga ijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu zisukuye (Clean Cooking Subsidies).
Ibikoresho bitangwa bigizwe n’ishyiga rifite aho gutekera habiri, icupa rya gaze ry’ibiro 12 ndetse n’igikoresho kifashishwa mu kugura gaze ku munsi (Pay-as-you-go).
Uretse inyungu abagenerwabikorwa bazabona, MININFRA igaragaza ko umushinga uzanagira uruhare mu kubona inyungu zituruka ku bikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ikomeza igira iti: “Amafaranga azavamo azashorwa mu yindi mishinga igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye, bityo bigire uruhare mu cyerekezo cy’igihugu cyo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ukaba ugeze mu Turere twa Rwamagana na Musanze.
Biteganyijwe ko uzagera no mu tundi Turere mu gihe cya vuba. Binyuze muri uyu mushinga wa Forward7, ingo zirenga 6 000 zimaze kubona ibikoresho byo gutekesha bikoresha ingufu zidahumanya.
Umushinga Forward7 watangiye mu 2021, ugamije kugeza ibisubizo by’ingufu zitangiza ibidukikije zirimo gaze, amashyiga akoresha ingufu z’amashanyarazi na biyogaze.
Biri muri gahunda igamije gutanga ibisubizo by’ingufu zidahumanya ku miryango ifite ubushobozi buke, ikunze kugerwaho n’ingaruka mbi zituruka ku gukoresha uburyo bwo guteka bangiza ubuzima bwabo, burimo amakara n’inkwi.