U Rwanda na Antigua and Barbadua byakuriyeho viza abaturage babyo

U Rwanda na Antigua and Barbadua byemeranyije gukuriraho viza abaturage babyo batunze pasiporo z’ubwoko bwose, zirimo izisanzwe n’iza dipolomasi, mu kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi.
Ni imwe mu ngingo eshatu zikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga na Walton Webson, Ambasaderi wa Antigua and Barbuda ku cyicaro cy’uwo Muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Ambasade y’u Rwanda muri Loni yavuze ko andi masezerano yashyizweho umukono ari ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima, ndetse n’andi ajyanye n’ubukerarugendo.
Ayo masezerano yashyizweho umukono agamijee kurushaho kwagura ubutwererane n’ibihugu bya Karayibe.
Ambasaderi Martin Ngoga yavuze ko ayo masezerano ashimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubufatanye buramba bushingiye ku ndangagaciro n’inzego zishyizwe imbere mu iterambere.
Amb. Webson na we yavuze ko ayo masezerano ashimangira intambwe ikomeye mu kurema no gusigasira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, kuko bisangiye icyerekezo cy’iterambere rishingiye ku guhanga ibishya, kubaka ubudahangarwa no mu butwererane mpuzamahanga.
Antigua and Barbuda ni igihugu kigizwe n’uruhurirane rw’ibirwa byinshi birimo icya Antigua, Barbuda bibarizwa mu burasirazuba bw’Inyanja ya Karayibe.
Ni igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 440 uteranyije ubuso bw’ibirwa byose, bituma kiba mu bihugu bito bya Karayibe na Pasifika.
Icyo gihugu gisangiye n’u Rwanda kuba bihuriye mu Muryango w’Abibumbye no mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Iyi ntambwe itewe mu gihe u Rwanda rudahwema kugaragaza ubushake bwo kurushaho kwimakaza umubano n’ubutwererane n’ibihugu byo mu Karere ka Karayibe.
Ni gahunda ishingiye ku kuba ibihugu bisangiye byinshi mu mateka ndetse no mu birebana n’ingamba zo guharanira iterambere rirambye.
Nk’uko byagaragaye mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabaye intangarugero mu rugamba rwo kurushaho kwimkakaza umubano w’Afurika n’ibihugu bya Karayibe.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye iyo gahunda binyuze mu nzinduko z’akazi yagiriye mu bihugu birimo Barbados, Bahamas, Jamaica na Trinidad & Tobago.
Perezida Kagame avuga ko ibihugu bya Karayibe bikeneye kurushaho kwimakaza umubano wabyo na Afurika binyuze muri gahunda zifatika kandi zikemura ingorane ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bihanganye na byo.


