U Rwanda na Algeria biyemeje ubufatanye mu bya gisirikare

Repubulika y’u Rwanda na Algeria basinyanye amasezerano (MoU) agamije ubufatanye mu bya gisirikare, akaba ari intambwe ikomeye ishimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yasinywe ku wa 23 Nyakanga mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu Algiers.
U Rwanda rwahagarariwe n’itsinda ry’Ingabo riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal ndetse bakaba bakiriwe n’itsinda ry’ingabo z’icyo gihugu riyobowe n’Umugaba Mukuru akaba na Minisitiri w’Ingabo.Gen. Saïd Chanegriha.
Impande zombi zavuze ko ayo masezerano ashyiraho urufatiro rutajejega rw’igihe kirekire kandi rwungukira bose hashingiwe ku bwubahane no ku bumwe bw’Afurika.
Azafasha gusangira ubunararibonye mu igenamigambi rya gisirikare, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga mu bya gisirikare, gusangira amakuru y’iperereza, kurwanya iterabwoba, no gutegura gushyira mu bikorwa imyitozo ihuriweho ya gisirikare.
Bagaragaje ko iyo ntambwe iganisha ku bufatanye bushingiye ku mutekano wa Afurika ndetse bigashimangira ubushuti bwimbitse bw’u Rwanda na Algeria bushingiye ku kwigira n’ubumwe bwa Afurika.
U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, watangiye mu myaka yashize.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirira muri icyo gihugu yasize hasinywe amasezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano yasinywe harimo ay’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.
Perezida Kagame yemeje ko ayo masezerano ari urufunguzo rw’izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.


