U Rwanda mu nama y’ibihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
Image

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ukwakira 2025, intumwa z’u Rwanda zitegerejwe i New Delhi mu Buhinde, mu Nama y’Ibihugu bitanga umusanzu mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro (UNTCC).

Ni inama igiye guhuriza hamwe ibihugu 32 bitanga umusanzu w’ingenzi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye ku Isi byugarijwe n’umutekano muke.

Biteganyijwe ko amatsinda ahagarariye ibyo bihugu azatangira kugera i New Delhi guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

Iyi nama igira uruhare rukomeye mu guhangana n’imbogamizi ku butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibibazo bishya bigenda bivuka, imikoranire mpuzamahanga, kudaheza mu gufata ibyemezo bitabara ubuzima bwa bw’abasivili n’ibindi.

Abitabira iyi nama banitezweho kuzarebera hamwe uruhare rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kurushaho kongerera imbaraga ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

U Buhinde bwakiriye iyo nama nka kimwe mu bihugu bitanga umusanzu munini mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bya Loni, bukaba bwizera ko Isi ari umuryango umwe ukwiye gutabarana.

Ibindi bihugu byohereza intumwa zibihagararira muri iyo nama ni Algeria, Armenia, Australia, Bangladesh, Bhutan, Brazil, u Burundi, Cambodia, Misiri (Egypt), Ethiopia, Fiji, u Bufaransa (France), Ghana, Italy, Kazakhstan, Kenya, Kyrgyzstan, Madagascar, Malaysia, Mongolia, Morocco, Nepal, Nigeria, Poland, Sri Lanka, Senegal, Tanzania, Thailand, Uganda, Uruguay na Vietnam.

Muri iyo nama, uhagarariye itsinda ry’u Rwanda yitezweho kugeza ku bitabira uko u Rwanda rubona ubutumwa bw’amahoro, amasomo n’ubunararibonye rwakuyemo, ndetse itsinda ryitabira rikaba rizagaragaza ubushake bw’u Rwanda guhanga imikoranire mishya mu bya gisirikare ndetse no gusangira umuco.

U Rwanda ruza ku mwanya kane mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Imibare ya Loni igaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri ubwo butumwa bagera ku 6 000, mu bihugu birimo Repubulika ya Santarafurika, mu gace ka Abyei (mu gace karimo umutekano muke hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani), Haiti ndetse no muri Sudani y’Epfo.

Ukwiyemeza k’u Rwanda mu gutanga umusanzu muri ubwo butumwa ndetse n’ubugerwaho binyuze mu bufatanye bw’ibihugu, kwashibutse ku bunararibonye bwarwo n’amasomo rwakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inshingano za mbere z’aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni ugucungira umutekano abasivili mu bice byibasiwe n’amakimbirane, gusigasira amahoro no guharanira kugarura umutekano.

Ikindi kandi, ubutumwa bwabo babuherekereresha serivisi zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nka serivisi z’ubuvuzi, kubaka ibikorwa remezo birimo n’iby’uburezi, gukora umuganda mu gusukura ibice bitandukanye n’ibindi.

Guhera mu mwaka wa 1948, u Rwanda ruri mu bihugu bikabakaba 130 byatanze umusanzu wabyo mu rugendo rwo kugarura amahoro mu bihubu bitandukanye, ndetse rukaba ruri mu bihugu bitanga abasirikare, abapolisi n’abasivili benshi muri ubwo butumwa.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE