U Rwanda ku mwanya wa 6 ku Isi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Raporo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byimakaje ihame ry’uburinganire. Ni mu gihe mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi ku Isi rukaba n’urwa kabiri muri Afurika.

Muri uyu mwaka, iyo raporo yiswe “The Global Gender Gap Index” igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 81.1%, aho rwaje rukurikira Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland yagize 86%, Norway yagize 84.5%, New Zealand 84.1% na yagize Suwede yagize 82.2%.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yagize ati: “Uyu ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza…”

Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.

Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi ku Isi n’amanota 56.3%, kuko rwazibye icyuho mu myanya y’abagore muri Politiki haba mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bagize Guverinoma, inzego z’umutekano no mu nzego z’ibanze.

U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 59 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore n’amanota 97.4%, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga kuko ababyeyi bapfa babyara 248 mu 100,000 bakiri benshi.

Mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 95 % nubwo raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa ari bo biga Kaminuza.

Impamvu imibare mu burezi ari mike kandi u Rwanda rukaba rufite amanota menshi, ni uko ikibazo cy’uburezi kiri hose mu bahungu n’abakobwa, kitibasiye bamwe. Ku Isi hose rwaje ku mwanya wa 108 mu gihe mu mwaka ushize rwari ku wa 115.

Mu bijyanye n’ubukungu, u Rwanda rwamanutseho imyanya 16, ruza ku mwanya 32 ku Isi, aho muri Afurika ruri mu bihugu 23 bya mbere. Iyi raporo yagaragaje ko nibura 60% by’abagore bari ku isoko ry’umurimo.

Uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu itangwa ry’akazi no kugira uruhare mu bukungu u Rwanda rwaje ku mwanya wa 33 n’amanota 74.7% ariko ngo haracyari umubare munini w’abagore bakora bafite akazi kadahamye, bahembwa amafaranga make cyangwa bari mu myanya y’akazi yo hasi ugereranyije n’abagabo.

Iyo raporo yakozwe ku bihugu 146 byo ku migabane itandukanye. Nubwo nta gihugu na kimwe kiragera ku kigero cya 100% mu gukuraho icyuho mu buringanire bw’abagore n’abagabo, ibihugu 10 bya mbere byose byakuyeho icyuho ku manota ari hejuru ya 80%.

Iceland ni cyo gihugu cyonyine ku Isi kimaze gukuraho icyuho ku kigero kiri hejuru ya 90%, ariko n’ibindi bihugu bikomeje gutera intambwe. Nko mu Rwanda hari icyizere ko icyuho kizakomeza kuvaho buri mwaka kuko amanota akomeje kwiyongera aho kujya hasi.

U Rwanda ruza mu 10 ba mbere guhera mu mwaka wa 2014 na Namibia yaje ku mwanya wa 8 n’amanota 80.7%, ni byo bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byaje mu bihugu 10 bya mbere.

Igihugu cyabaye icya 7 ni Nicaragua n’amanota 81%, Ireland iza ku mwanya wa 9 n’amanota 80.4% ikurikirwa n’u Budage bwagize amanota 80.1%.

Nicaragua n’u Budage ni bwo bwa mbere byinjiye mu myanya 10 ya mbere ku Isi bikaba byasimbuye Lithuania yisanze ku mwanya wa 11 n’amanota 79.9% n’u Busuwisi bwaje ku mwanya wa 13 n’amanota 79.5%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE