U Rwanda ku isonga mu rwego rw’imiyoborere na politiki muri Afurika

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byimakaje politiki n’imiyoborere myiza mu mwaka wa 2024.
Ibi byagaragajwe na raporo nshya ya Banki y’Isi yiswe Country Policy and Institutional Assessment (CPIA), yasohotse ku wa 10 Nyakanga 2025.
Raporo ya CPIA ipima uburyo ibihugu bifashwa n’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’iterambere ku Isi (IDA) bishyira mu bikorwa politiki zabyo n’imikorere y’inzego.
Iri genzura rikoresha ibipimo 16 bigabanyije mu byiciro bine by’ingenzi ari byo imicungire y’ubukungu, politiki z’imiterere y’ubukungu, ubwisanzure n’uburinganire ndetse n’imiyoborere n’imikorere y’inzego za Leta.
Buri cyiciro gipimwa ku rugero ruri hagati ya 1 na 6, aho 6 ari amanota y’ikirenga.
U Rwanda ni rwo rwaje ku isonga n’amanota 4.2, byatewe cyane n’amanota menshi rwabonye mu bijyanye n’ubwisanzure n’uburinganire byagize 4.4 ndetse na politiki z’imiterere y’ubukungu bigira 4.3.
Uyu musaruro uruta kure impuzandengo ya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iri kuri 3.1, ndetse unarenze ku mpuzandengo y’Isi ku bihugu byemerewe gufashwa na IDA.
Benin yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 3.9, angana n’aya Côte d’Ivoire, Cap-Vert na Kenya. Byakurikiwe na Togo yagize amanota 3.8, naho Senegal, Mauritania na Tanzania buri kimwe gifite 3.6. Uganda ni yo izoza ibihugu icumi bya mbere n’amanota 3.5.
Raporo yanagaragaje ko impuzandengo ya CPIA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu 2024 yagumye kuri 3.1, nk’uko byari bimeze mu 2023. Ibihugu 9 byagabanyutseho amanota, mu gihe 10 byazamutse.
Hari impinduka mu micungire y’imari ya Leta n’ibyuho bikomeye
Nyuma y’imyaka myinshi y’iterambere ritambamye, impuzandengo ya CPIA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara igeze ku rwego rumwe n’impuzandengo y’Isi ku bihugu bifashwa na IDA.
Urwo rwego rw’ibihugu biri mu nzira y’iterambere rwagaragaje umusaruro uruta uw’abandi bafashwa na IDA mu bice birimo politiki y’ifaranga n’ivunjisha, imyitwarire myiza mu gucunga imari ya Leta, amategeko y’ubucuruzi, kwita ku batishoboye, kurengera ibidukikije, n’imiyoborere myiza y’inzego za Leta.
Ariko kandi, aho hakaba hakigaragara ibibazo bikomeye mu bice nk’uburenganzira ku mutungo, imiyoborere igendera ku mategeko, no mu ngamba zo kunoza imiyoborere, kurwanya ruswa no kuzamura umuco wo kubazwa inshingano mu nzego za Leta.
Banki y’Isi ivuga ko Guverinoma zo muri icyo cyiciro zakoze ibishoboka mu kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta. Ibihugu byinshi byafashe ingamba zo kugabanya umubare munini w’imishahara, gukuraho imisoro idasobanutse, no kugabanya inkunga ku bicuruzwa nk’ibikomoka kuri peteroli.
Hari n’ibindi byateye intambwe mu micungire y’umwenda. Mu bihugu 40 byasuzumwe, 26 byagabanyije umubare w’umwenda ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ugereranyije n’umwaka wa 2022. Ibihugu byinshi byashyize imbaraga mu gushaka inguzanyo zoroheje mu rwego rwo kugabanya igiciro cyo kwishyura imyenda.
Ariko ibibazo bikomeye biracyahari. Imihanda n’ibikorwa remezo byo gutwara abantu n’ibintu biracyari hasi, bigatuma ubukungu budindira ndetse bikangiza ubuzima bw’abaturage. Abaturage benshi baracyabura amazi meza, ubwiherero, n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze, bigatuma ubukene burushaho gukaza imizi. Serivisi z’uburezi n’ubuvuzi nazo ziracyari hasi, bikabangamira iterambere ry’umuntu no kugera ku musaruro mwiza.
Umutekano na wo ni ikibazo gikomeje kwiyongera. Umubare w’abantu bapfa bazize intambara n’ibikorwa by’iterabwoba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wiyongereye inshuro eshatu hagati ya 2014 na 2024. Serivisi za Leta, cyane cyane izifasha ubucuruzi, ziracyari hasi. Ibihugu byinshi biracyahura n’imbogamizi mu bijyanye no kwandikisha ubucuruzi, kubona inguzanyo n’izindi serivisi z’ibanze zifasha abikorera.