U Rwanda imbere, ibindi byose bizaza nyuma.” Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Minisitiri w’Intebe mushya Dr Justin Nsengiyumva yahererekanyije ububasha na Dr Edouard Ngirente, yizeza gukomeza urugendo rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta n’inshingano yarahiriye.

Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, mu muhango w’ihererekanyabubasha, witabiriwe n’abarimo abaminisitiri batandukanye, abayobozi n’abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye uyu muhango Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva yatangiye ashimira Perezida Kagame wamuhaye izi nshingano avuga ko azamufasha, kugera ku ntego yo guteza imbere Igihugu.

Ati: “Mu Banyarwanda barenga miliyoni 14 kugira ngo ampitemo ni umugisha ntabona uko nsobanura. Ni ibintu bitangaje. Nkwiye gukora uko nshoboye kose kugira ngo atazigera atekereza impamvu yanshyizeho. Mfite ubushake kugira ngo mufashe kugera ku byo yemereye Igihugu.”

Yakomeje ashima Dr Edouard Ngirente yasimbuye, avuga ko yakoze akazi gakomeye cyane.

 Ati: “Ibintu wakoreye iki gihugu mu myaka umunani ni ibintu biremereye cyane. Inkweto usize kugira ngo nzashyiremo ikirenge cyanjye gikwiremo bizansaba gukora cyane. Nzakora ibishoboka byose kandi nizeye ko nzabigeraho.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko imikorere myiza ikwiye guhera ku bakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

 Ati “Kuba mu Biro bya Minisitiri w’Intebe biteye ishema. Bidusaba kunoza ibyo dukora kurusha abandi, niba tubasaba kubahiriza inshingano, natwe bidusaba kubikora neza kurushaho. Ese turi gukora neza, turi gutanga urugero rutuma abandi batureberaho. Nitudakora ibyo ubwo tuzaba tubwiriza ibyo tudakora.”

Minisitiri Dr Nsengiyumva yagarutse ku ijambo rya Perezida Kagame wagaragaje ko buri wese akwiriye gutekereza ku Rwanda mbere y’ibindi, kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere ryifuzwa.

Ati: “Dukeneye gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza ateza imbere Abanyarwanda. Icyateza imbere u Rwanda bwa mbere ni cyo nzitaho. Ikitazabateza imbere ntabwo tuzacyitaho. Nta mwanya wo guta, tukomba gukora cyane.

Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko ibyo byose azabigeraho afashijwe n’abakozi bagenzi be, abasaba kujya mu ngamba vuba, kugira ngo bahindure ubuzima bw’Abaturage, politiki zose zihari zitange umusaruro, ufasha mu guteza imbere abaturage by’igihe kirekire.”

Aha ni ho yahereye asaba abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kumufasha gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Ati: “Icyo nzakora ni ugutekereza u Rwanda mbere ibindi byose bizaze nyuma. Abayobozi bose, abaminisitiri n’abandi tugomba kwihuta, nta mwanya wo gutakaza, tugomba gukora.”

Dr Ngirente Edouard wasimbuwe yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu myaka umunani ishize.

Yagize ati: “Sinkeneye kubisoma kuko bindi ku mutima. Ndashaka kubabwira ibyishimo mfite. Ndahera ku cy’Umukuru w’Igihugu wampaye izi nshingano nkazimaramo imyaka 8. Ni inshingano utakora wenyine, bisaba itsinda. Ndashimira mwese, iyo mutahaba ntabwo tuba twarashoboye kugira icyo tugeraho.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya mu rugendo rwo kugera ku ntego ya Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST2.

Ati: “Nanjye ndakomeza, aho mba ndi ndakomeza kugendera muri gahunda ya NST2. Igihugu cyacu gikeneye ibintu byinshi, gikeneye amaboko yacu nk’abana b’Abanyarwanda.”

Ku wa 23 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe.

Dr Nsengiyumva ni umuhanga mu by’ubukungu, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

Yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), inshingano zatumye aba inkingi ya mwamba kwimakaza Politiki y’ifaranga ihamye ndetse no kureberera iterambere ry’urwego rw’imari rw’u Rwanda muri rusange.

Byongeye kandi, Dr. Justin Nsengiyumva yabaye impuguke mu bukungu mu Ishami rishinzwe umurimo na Pansiyo muri Guverinoma y’u Bwongereza, aho yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa ivugurura ryahuzaga inyungu zose z’imibereho imwe, inonosora na gahunda y’imibereho kugira ngo irusheho kugenda neza.

Mbere yo kuva mu Bwongereza, Dr Justin Nsengiyumva yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), aho yayoboye ibiganiro by’ubucuruzi by’u Rwanda mu Muryango w’Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO) ndetse no mu yandi mashyirahamwe y’ubukungu y’Akarere nka COMESA, EAC, ICGLR, na EPA.

Dr. Nsengiyumva kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, aho yayoboye iterambere rya politiki y’udushya kandi akorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma cyo kuva mu Gifaransa himurirwa mu Cyongereza nk’ururimi rw’inyigisho mu mashuri.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Anafite Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ahererekanya ububasha na Dr Ngirente Edouard asimbuye
Umuhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe n’abarimo Abaminisitiri batandukanye, abayobozi n’abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
Abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe basezeye kuri Dr Edouard Ngirente ucyuye igihe
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE