U Bwongereza bwashyizwe ku gitutu cyo gufatira ibihano Isiraheli

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abantu barenga 800 barimo Abanyamategeko n’Abacamanza n’Abashakashatsi b’u Bwongereza bandikiye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ibaruwa imusaba gufatira ibihano Isiraheli ku bwo ibikorwa by’ubwicanyi ikomeje gukorera muri Gaza.

Mu ibaruwa ifunguye y’abo banyamategeko bandikiye Minisitiri Keir Starmer ejo ku 26 Gicurasi 2025, bagaragaje ko ibikorwa bya Isiraheli muri Gaza bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Bavuga ko kudacyaha ibyo bikorwa bishobora gusunikira Isi mu kaga n’akajagari ko guhonyora amategeko mpuzamahanga.

Basabye ko hafatwa ingamba zikakaye zigamije kuburizamo umugambi mubisha wo gutsemba abatuye Gaza kandi n’abaminisitiri muri Isiraheli bakabihanirwa.

Basabye Guverinom yabo gukora ibirenze amagambo igafata ingamba zifatika kuri ibyo byaha byibasira inyokomuntu.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera cyavuze ko Bwongereza, u Bufaransa na Canada, bavuga ko imibabaro iri muri Gaza idakwiye kwihanganirwa.

Abo Banyamategeko bo bavuze ko Leta y’u Bwongereza ikwiye kubahiriza inshingano zayo z’ibanze zishingiye ku mategeko mpuzamahanga, no gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo habeho agahenge gahita kubahirizwa kandi kazahoraho muri Gaza.

Banasabiye abatuye Palestine ubufasha bwihuse.

Ku ruhande rwa Isiraheli yo yagaragaje ko itishimiye ibivugwa n’abanyamategeko n’abacamanza b’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ibyo bihugu by’u Burayi bibogamiye ku ruhande rwa Hamas kandi ko ibyo ari ugushyigikira abicanyi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu bihe bitandukanye yagiye asaba ko habaho agahenge no kongera gutanga ubufasha nubwo Isiraheli ibitera utwatsi.

Isiraheli kandi yashyiriweho ibihano n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (ICC) aho rwashyizeho impapuro zita muri yombi Minisitiri Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu muri Gaza.

Ariko Isiraheli yavuze ko itemera izo mpapuro kuko ari igikorwa kigayitse kandi itazubahiriza ibisabwa na ICC.

Isiraheli ikomeje gusabirwa ibihano ku bwo ibikorwa byayo muri Gaza
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yasabwe guhana Isiraheli
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE