U Bushinwa: Havumbuwe ubundi buryo bwihuta mu gupima COVID-19

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Fudan mu gihugu cy’u Bushinwa, batangaje ko bakoze ubundi buryo bwihuse bwo gupima COVID-19, igisubizo kikaboneka mu minota mike ugereranyije n’ubwari busanzwe bukoreshwa buzwi nka PCR.
Bagaragaza ko ubwa PCR (Polymerase Chain Reaction)butanga ibisubizo bicukumbuye, bugomba kubitanga nibura mu isaha nk’igihe fatizo ku isi, ariko ugasanga ahenshi bumara amasaha menshi.
Ari ubu bavumbuye n’ubu bwari busanzweho bwa PCR byose byizewe kimwe, itandukaniro ngo ni igihe bumara kugira ngo igisubizo kiboneke kuko ubushya bugitanga mu minota igera kuri 4 no kuba budakeneye za Laboratwari; bwifashisha akamashini kagendanwa, gakoreshwa mu gusuzuma ibipimo (ADN) byafashwe.
Kugira ngo bagaragaze ko bwizewe ku rwego rumwe, bapimye abantu 33 kiriya cyorezo, ibisubizo byose biza ari bimwe n’ubwo byapimwe hakoreshwe uburyo bubiri butandukanye. Muri rusange abapimwe ni 54 ariko bo ntibari banduye.
Bariya bashakashatsi nta bindi byinshi babutangajeho ariko bavuga ko nibarangiza kubutunganya neza buzajya bukoreshwa ku bibuga by’indege, ku bitaro n’ubukeneye akaba yabwikoreshereza mu rugo. Basanga buzafasha cyane cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigorwa no kubona ibikorwa remezo byifashishwa mu gukoresha PCR, ibyo bikaba ari imbogamizi ituma abantu badapimwa uko bikwiye.
U Bushinwa buri mu bihugu bya mbere ku Isi bikora uburyo bwa PCR, nko mu Kuboza umwaka ushize bwohereje ku isoko mpuzamahanga ubufite agaciro ka miliyari 1,6 z’amadolari.