U Burusiya bwarashe undi mujyi munini  wa Ukraine

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 8, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ibitero by’indege zitagira abapilote z’u Burusiya byibasiye umujyi wa kabiri mu bunini wa Ukraine, Kharkiv, bisiga bihitanye 3, abarenga  40 barakomereka.

Ubuyobozi bwatangaje ko imibare y’abaguyemo ishobora kwiyongera nkuko Umuyubozi w’uwo mujyi, Ihor Terekhov yabwiye BBC ku 07 Kamena. 

Uwo muyobozi yavuze ko u Burusiya bwakoresheje drone  48, misile ebyiri n’ibisasu bine byihuta mu ijoro ryabanje.

Icyo gitero yise icy’iterabwoba ryeruye yavuze ko kije gikurikiye ibindi bitero binini by’indege za drone  na misile byagabwe mu gihugu hose ku wa Kane nijoro.

U Burusiya bwatangaje ko ibyo bitero bigamije kwihorera ku byagabwe na Ukraine ku birindiro by’indege z’intambara z’u Burusiya mu cyumweru gishize.

Umuyobozi wa Kharkiv yatangaje ko igitero cyo mu ijoro ryo ku wa 06 Kamena cyasenye inzu zo guturamo zirenga 18 kandi ko uruhinja n’umwana w’imyaka 14 bagikomerekeyemo.

Guverineri wa Kharkiv, Oleh Syniehubov, yavuze ko uruganda rw’abasivile rwagabweho ibitero bikomeye n’indege zitagira abapilote 40, misile imwe n’ibisasu bine. 

Yongeyeho ko bishoboka ko hari abaheze munsi y’inyubako zasenyutse bataraboneka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andriy Sybiha, yasabye ibihugu  gufatanya na Ukraine gushyira igitutu ku Burusiya bugafata ingamba kandi bagashyigikra Ukraine nyuma y’ibyo bitero.

Mu ijoro ryo ku wa 05 Kamena abantu batandatu barishwe abandi 80 barakomereka hirya no hino muri Ukraine nyuma y’uko u Burusiya bugabye ibindi bitero by’indege zirenga 400 na misile hafi 40.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa 06 Kamena yashinje Ukraine  kuba nyirabayazana w’ibiri kuyibaho kuko ngo ari yo yatumye Perezida Vladimir Putin abamishaho urufaya rw’amasasu.

Trump yavuze ko ikiganiro yagiranye na Putin kuri telefone yamubwiye ko yihorera mu buryo bukomeye cyane nyuma y’uko ibindiro by’indege z’intambara bigabweho ibitero.

Nyuma y’intambara isesesuye u Burusiya bwatangije kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, ubu bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwayo.

Ibitero by’u Burusiya muri Kharkiv bimaze guhitana batatu
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 8, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE