U Burusiya burashinja Ukraine ibitero bya Misile

U Burusiya buratangaza ko bwaburijemo ibitero bibiri by’ibisasu bya misile, igihugu cya Ukraine cyari kigiye kugaba ku kiraro gihuza intara ya Crimea n’u Burusiya.
Minisitiri w’Umutekano mu Burusiya, yavuze ko igitero cya mbere cyagombaga guterwa ku butaka bwa Crimea ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, inzego z’umutekano zikakiburizamo.
Ni mu gihe igitero cya kabiri cyagomba guterwa nyuma gato y’icya mbere.
Umuyobozi w’intara ya Crimea abinyujije ku rubuga rwa Telegram na we yemeje ko ibitero bya misile ebyiri byose byagabwe na Ukraine ariko ko nta cyo byangije.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yavuze ko ibitero byo ku wa Gatandatu atari ibyo kwihanganira, ahubwo akumvikanisha ko ikiraro cyagombaga guterwa misile cyakoreshwaga n’abasivile.
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL