U Buhinde: Inkangu yagwiriye imodoka yica  abantu 15 

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Inkangu yatewe n’imvura idasanzwe  yaguye mu Majyaruguru ya Leta ya Himachal Pradesh mu Buhinde, yahitanye abantu 15 bari mu modoka, abarenga batatu barakomereka mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko iyo nkangu yaridutse ubwo iyo modoka yari itwaye abagenzi bari hagati ya 20 na 25, yari igeze  mu mihanda iri hafi y’imisozi y’akarere ka Bilaspur.

Polisi y’u Buhinde yatangaje ko abana batatu bakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje hashakishwa ababuriwe irengero, abagihumeka cyangwa indi mirambo y’abapfuye.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ako gace katangiye kugwamo imvura yatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika ndetse n’imisozi itangira kunyenya amazi.

Perezida w’u Buhinde Droupadi Murmu, na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, bagaragaje akababaro batewe n’iyo nkangu yahitanye ubuzima bw’abantu bihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Imvura nyinshi muri uyu mwaka yateje amapfa, inkangu, kwangirika kw’ibikorwa remezo no guhitana ubuzima bw’abantu mu Majyepfo ya  Aziya, aho ibihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Bangladesh, Bhutan, Sri Lanka, Afghanistan, Maldives na Nepal byose byagizweho ingaruka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE