U Buhinde: Indege yari itwaye abagenzi 244 yakoze impanuka

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Indege ya Air India yo mu bwoko bwa Boeing 787 yarimo abantu 244 yakoze impanuka nyuma y’igihe gito ihagurutse mu Mujyi wa Ahmedabad mu Burengerazuba bw’u Buhinde yerekeza ku kibuga kitwa Gatwick cya London, mu Bwongereza.

Iyo mpanuka yabereye mu gace gatuwe cyane ka Meghani Nagar muri Leta ya Gujarat, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025. Yarimo abagenzi 232 barimo abakomoka mu Buhinde, u Bwongereza, Canada, Portugal n’abakora mu ndege 12.

Abashinzwe kuzimya umuriro mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Buhinde babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko indege yaguye ku kibuga cy’indege. Amashusho ya mbere yatambutse ku mateleviziyo yu Buhinde yerekanye umwotsi mwinshi w’umukara.

Ubuyobozi bukuru bw’indege za gisivili mu Buhinde bwatangaje ko indege yakoze impanuka nyuma y’iminota mike igihaguruka, ku buryo yagiye hanze y’ikibuga cy’indege.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege mu Buhinde, Ram Mohan Naidu Kinjarapu, yavuze ko yatunguwe kandi ababajwe cyane n’iyi mpanuka.

Ati: “Inzego z’ubutabazi ziriteguye, kandi hashyizweho ingufu zose kugira ngo amakipe y’ubuvuzi yoherezwe vuba aho hantu.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yatangaje ko yifatanyije n’abagenzi n’imiryango y’abari bari mu ndege ya Air India, yarimo ijya London Gatwick ariko ikaza kugwa mu mujyi wa Ahmedabad mu Buhinde.

Yagize ati: “Amashusho akomeje kugera hanze yerekeye indege yari igiye i Londres irimo Abongereza benshi, igahera mu mujyi wa Ahmedabad mu Buhinde, arababaje cyane.

Nkomeje kubwirwa uko ibintu bigenda bihinduka, kandi ntekereza cyane ku bagenzi n’imiryango yabo muri ibi bihe bikomeye kandi bibabaje.”

Indege yahanutse hashize akanya gato ihagurutse ku kibuga
Inzego z’ubutabazi zahise zigoboka
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Nkurunziza Noel says:
Kamena 14, 2025 at 2:36 pm

Twihanganishije ababuze ababo muriyo mpanuka Allah abakire mube

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE