U Bufaransa bwubuye idosiye ya Mbarushimana Callixte ukekwaho Jenoside

Ubutabera bw’u Bufaransa bwasubukuye idosiye ya Callixte Mbarushimana wari umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), ukekwaho kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bihe byashize, ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwatesheje agaciro ibyo gukora iperereza kuri dosiye ya Mbarushimana buvuga ko nta bimenyetso bihagije biraboneka bimushinja.
Alain Gauthier, Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi (CPCR) rikorera mu Bufaransa, ryakoze imirimo ikomeye mu guharanira ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bacyidegembya mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera.
Kuri uyu wa Gatatu, Alain Gauthier yabwiye itangazamakuru ko Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanzuye kongera gusubukura dosiye ya Mbarushimana nyuma yo kubona ibimenyetso bihagije.
Yagize ati: “Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi, 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro uturenganura, rusaba ko hakongera gufungurwa iperereza ry’ubutabera.”
Mbarushimana umaranye imyaka 20 ibyangombwa by’ubuhunzi mu Bufaransa, ni umwe mu bambere bashyiriweho impaputo zibata muri yombi mu mwaka wa 2010 bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kubigiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ashinjwa ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize uruhare rutaziguye, akaba avugwa mu bantu bakoraga urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa kandi akanakwiza ibikoresho byo kwica mu ngabo zari iza Leta ndetse no mu Nterahamwe.
Mu mwaka wa 2010, Ubushinjacyaha bwareze Mbarushimana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) akurikiranyweho ibyaha ashinjwa gukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ntiyaburanishwa kubera ko nta bihamya bifatika byari bihari.
Mu mwaka ushize, CPCR yajuririye ikirego cyo kuba dosiye ye yarateshejwe agaciro, inenga uburyo iperereza ryakozwe butuzuye, by’umwihariko ishimangira ko hari ubuhamya bw’abatangabuhamya butahawe agaciro ngo bugenzurwe ndetse hanirengagiswa na raporo ya Loni.
Mbarushimana, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikotwa w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuri ubu uterwa inkunga na RDC ukaba ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda ndetse n’ababakomokaho.
Muri Mutarama 2011 ni bwo yoherejwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye aho yagombaga kuburanishirizwa ndetse akanafungirwa ku byaha byakozwe na FDLR muri Congo ariko urubanza rwe ngo ntirwabaye.
Yagarutse mu Bufaransa aho yakomeje kwiberaho yidegembya, ariko mu mwaka wa 2010 ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwari bwamutanze ku rutonde rw’abashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho.
Bivugwa ko Mbarushimana yagize uruhare rukomeye cyane mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero by’ubwicanyi mu Mujyi wa Kigali, icyo gihe akaba uari umwe mu bayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Bivugwa ko yakoreshaga ibikoresho bya Loni mu kugaba ibitero by’ubwicanyi mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.
Mu mwaka wa 1994, Mbarushimana yakoraga nk’impuguke mu by’ikoranabuhanga muri UNDP, Jenoside ikaba yaratangiye ari umutekninisiye wa Mudasobwa z’uwo Muryango i Kigali.
Mu mwaka wa 2001, Loni yikoreye iperereza ryayo bwagaragaje Mbarushimana nk’uwishe abantu 32 harimo na bagenzi be b’Abatutsi bakoranaga muri UNDP mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.