U Bubiligi bwasabye imbabazi u Rwanda bwanga kuvuga ijambo ‘Jenoside’

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene yahishuye ko ubutegetsi bw’u Bubiligi bwasabye imbabazi u Rwanda ku ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bwanga kuvuga ko ibyakozwe ari ‘Jenoside’.
Yahamije ko ari na yo mpamvu no muri iki gihe u Bubiligi bukomeje kwifatanya n’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bukaba bukomeje kubangamira u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Aho i Nyanza ni ho Interahamwe n’abasikare biciye Abatutsi basaga 2 000, nyuma y’aho ingabo z’Ababiligi zari zibasize bazihungiyeho mu ishuri rya ETO Kicukiro (ubu ni IPRC Kigali).
Dr Bizimana yagaragaje ko u Bubiligi kuba bwaratereranye Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bahungiye muri Eto Kicukiro wari umugambi bwatangiye kera wari ugeze ku musozo.
Yagize ati: “Uruhare rw’amahanga tureke kururebera gusa mu 1994, ahubwo tururebe nk’uruhererakane rwatangiye kera. Jenoside yaje ari igikorwa kibi, rurangiza iba mu 1994 ariko byatangiye mbere.”
Ahereye aha Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari igikorwa cyari cyashimishije u Rwanda, tariki ya 7 Mata 2000, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 6 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho u Bubiligi bwari bwasabye imbabazi ku makosa bwakoze muri Jenoside.
Ati: “Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt yaje hano i Kigali aje kwibuka, kwifatanya n’Abanyarwanda, asaba imbabazi mu izina ry’Ababiligi ku makosa yabo, ati ‘ishyano ry’uruhurirane rititaye ku bimenyetso, uburangare, kwirengagiza, kudafata ibyemezo bikwiye, amakosa byatumye haba impamvu zateye amahano atagira izina aba.”
Dr Bizimana yakomeje avuga ko Guy yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu hano imbere yanyu, nemera uruhare rw’igihugu cyanjye rw’abayobozi n’urwa gisirikare, ni mu izina ry’igihugu cyanjye, iry’abenegihugu, mbasabye imbabazi kuri ibyo bikorwa.”
Dr Bizimana yunzemo ati: “Icyo gihe twari twishimye, tumara n’igihe tuzi ko ayo magambo yarimo ukuri, muri iyi minsi aho u Bubiligi bwuburiye ingeso yo kwikoma u Rwanda, nongeye nsoma izi mbabazi za Guy Verhofstadt. Nta hantu na hamwe yavuze ijambo Jenoside.”
Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko bishoboka ko ari yo mpamvu igihugu cy’u Bubiligi butazirikanye uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingengabitekerezo ari na yo mpamvu bukomeje gukorana n’abagihembere iyo ngengabitekerezo.
Dr Bizimana yakomeje agaragaza amateka yarenze ubukoloni bw’Ababiligi mu Rwanda, aho bigishije amacakubiri ashingiye ku moko yatumye u Rwanda rugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro haruhukiye imibiri y’Abatutsi barenga 100 000, barimo abarenga 3 000 biciwe ku musozi wa Nyanza, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR).



