Twifuza amahoro arambye, ubushuti n’ubufatanye n’u Rwanda – Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, (UPDF) Ge. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko u Rwanda na Uganda byifuza amahoro arambye, ubushuti n’ubufatanye mu baturage b’ibihugu byombi ngo kuko ari ibihugu bihuje amateka.
Ni ubutumwa yagarutseho ku wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga ubwo yifurizaga u Rwanda umunsi mwiza wo Kwibohora.
Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘X’ yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda kuri uyu munsi wo Kwibohora kandi hakenewe ubushuti bwimbitse hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “U Rwanda na Uganda ni ibihugu by’amateka n’amaraso. Twifuza amahoro arambye, ubushuti n’ubufatanye bwimbitse hagati y’abaturage bacu. Ndi kumwe namwe kuri uyu munsi w’amateka.”
Yagaragaje ko Perezida Paul Kagame n’ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari Isi izahora yibuka ku bwo guhagarika Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakagarura icyizere.
Yagize ati: “Turibuka intwari zahagaritse Jenoside, zigarura icyizere n’iterambere. Perezida Paul Kagame n’ingabo ze bakoze igikorwa cy’ubutwari Isi yose izahora yibuka.”
Gen. Muhoozi ntarya iminwa iyo agaragaza umubano wihariye ibihugu byombi bifitanye ndetse ntahwema kugaragaza urwo akunda Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame cyane ko amwita nyirarume (uncle).
Gen. Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi wigeze kuzamo agatotsi ndetse biza gushimangirwa no kongera kugenderana n’imikoranire ku mpande zombi.
Firimini says:
Nyakanga 4, 2025 at 3:59 pmUganda nu Rwanda Umubano Wabo niwamamare