Twa twana twabaga mu tuzu duto mwaratureze turakura-Knowless abwira Kagame

Ubwo umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame wimamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, umuhanzi Knowless yamubwiye ko abana b’imfubyi babaga mu tuzu duto, ubu bakuze babikesha ubufasha bwe.
Ingabire Butera Jeane d’Arc uzwi nka Knowless yabivugiye mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 ubwo yatangaga ubuhanya nk’umuturage utuye muri ako Karere mu rwego rwo kuvuga ibigwi bya Kagame.
Knowless avuga ko batabona uko bashimira Kagame wabahaye icyerekezo mu bihe bitari biboroheye kandi ko bamuri inyuma.
Ati: “Ntabwo twabona ukuntu tubashimira Nyakubahwa twa twana twari duto tuba muri twa tuzu, tw’udupfubyi tudafite icyerekezo, tudafite uwo tubwira tutazi ngo ejo buzacya bimeze gute mwaratureze turakura, tubamo abantu bakuru bazima ari ba twebwe.”
Yongeyeho ati: “Ikirenze kuri icyo twarashibutse natwo twagize utundi twana, utwana twacu ubu ngubu iyo turi kuririmba ntabwo turirimbishwa n’agahinda turirimbishwa n’ibyishimo. Abana bacu ni bamwe mu Banyarwanda bakiri bato babayeho bishimye kubera ko babona icyizere mu babyeyi babo mwarakoze cyane.”
Butera Knowless yavuze ko nyuma y’amateka ashaririye banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi batari bafite icyizere cy’ubuzima, kuko wasanganga abari abana barerwa na bagenzi babo.
Ati: “Ndibuka nyuma y’uko muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku miryango yombi mvukamo nasigaranye abantu batatu gusa, hanyuma ariko nta gihe cyaciyemo babiri nabo bagenda harimo na mama wanjye, nsigarana n’umuntu umwe, noneho uwo muntu umwe nawe yari mutoya nawe yari akeneye umurera, ariko afata inshingano zo kurera akana gato yari asigaranye ariko njyewe.”
Akomeza agira ati: “Tuba mu kazu gato cyane ubuzima buba ikibazo, ako kazu twakitaga ikibahima kubera ko katurutiraga kurara hanze. Muri urwo rugendo nize amashuri abanza ararangira, ubundi duhita tubunza imitima twibaza uko bizagenda ku mashuri y’isumbuye, tukiri kubunza imitima dusanga mwaduciriye inzira nyakubahwa, niga amashuri yisumbuye munyishyuriye nta n’igiceri nsabwe ndetse na Kaminuza ndayiga.”
Agaruka ku mpamvu yamuteye kwimukira mu Bugesera Knowless avuga ko byashingiye ku nzozi zo kuba ahantu hisanzuye bitewe n’uko yakuriye mu kazu gato.
Yagize ati: “Nari mfite inzozi nyinshi, muri zo hari harimo no kuzubaka inzu kuko naravugaga ngo aka kazu nakuriyemo gatoya nkeneye inzu nini ku buryo icyumba narayemo atari cyo mbyukiramo mu rwego rwo kwisanzura, ntangira gushaka ahantu aho tugiye hose tukabona utubanza duto nkabona aho ngiye hose simpishimiye.”
Yongeraraho ati “Ndakomeza mfatanyije n’umutware wanjye, turamanuka turenga ikiraro cya Gahanga tugera ahantu hitwa Karumuna ni uko ninjiye mu Bugesera, twageze kuri uriya musozi tubona kariya Kagera uhahagaze ukabona ariya mazi ubona ari urwerane, ibyo kubona ko asa na Nyabarongo ntidushobora kubibona, twahise twemeza aho, tubibwira na bagenzi bacu b’abahanzi batandukanye baraza turaturana.”
Knowless akomeza avuga ko nubwo bahuye n’ibyabacaga intege byinshi harimo abenshi mu bo babanje guturana hirya no hino mu bice bya Kigali, ariko icyerekezo cya Kagame Paul cyabakomeje bakahaguma higanjemo ibikorwa remezo bitandukanye dore ko hari n’abifotoreza mu mihanda y’aho bakavuga ko bari mu Burayi.
Akomaeza avuga ko nyuma Kagame aza kuhimukira ibintu avuga ko yabakoreye umuti aho byanateye ababasekaga kwifuza kuhimukira.
Knowless asanga nk’abantu bakiri bato bafitiye Kagame umwenda batabasha kwishyura, gusa amwizeza ko we na bagenzi be ari bato batari gito kandi ko aho azashingura ikirenge bazahashinga icyabo amusezeranya ko abafite mu bihe by’ubu n’ibizaza kuko ari we bakesha byinshi.