Turukiya: Umutingito umaze guhitana abagera ku 45.089

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu itangazo ryatangajwe n’Ishyirahamwe rigamije kugoboka imiryango yahuye n’akaga AFAD, ryagaragaje ko habaye imitingito 11.020 yo ku ya 6 Gashyantare, umutingito wari mu Ntara ya Kahramanmaras.

Yavuze ko iyo mitingito ikabije yatumye abantu 45.089 bapfa mu Ntara za Kahramanmaras, Adana, Adiyaman, Diyarbakir, Gaziantep, Hatay, Kilis, Malatya, Osmaniye, Sanliurfa na Elazig.

Iryo shyirahamwe rikomeza ritangaza ko umubare w’abantu bimuwe mu Turere twibasiwe n’imitingito n’abavuye muri utwo turere bakoresheje uburyo bwabo berekeza mu zindi ntara, bagera kuri 1.971.589.

Ku italiki ya 6 Gashyantare, umutingito ufite ubukana bwa 7.8 ku gipimo cya Richter wibasiye amajyepfo ya Turukiya no mu majyaruguru ya Siriya, nyuma y’amasaha make nyuma y’undi mutingito ufite ubukana bwa 7.6 n’imitingito ikaze, bikaba byarahitanye abantu benshi ndetse n’ibyangiritse byinshi muri ibyo bihugu byombi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE