Turikiya yemereye buruse abanyeshuri 60 b’Abanyarwanda

Abanyeshuri b’Abanyarwanda 60 bahawe buruse zo kwiga muri Turukiya barimo 15 bahawe izo kwiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, (Master’s Degree) mu mashami atandukanye arimo ubuvuzi, farumasi, ubuhinzi, ubugeni (Arts) n’ubwenjeniyeri.
Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel, ku wa 25 Kanama 2025, yavuze ko ikigo cya Turukiya ‘Presidency for Turks Abroad and Related Communities’ (YTB) cyakubye gatatu umubare wa buruse cyahaga abanyeshuri b’Abanyarwanda mu myaka ibiri ishize.
Ibyo ngo byabaye akarusho cyane cyane nyuma y’ibiganiro byatanze umusaruro hagati Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame byo ku wa 23 Mutarama 2025 byabereye muri icyo gihugu.
Amb. Aslan yagize ati: “Uku kwiyongera bigaragaza ubushake bwa Turukiya bwo gushyigikira gahunda za Guverinoma y’u Rwanda mu kongera ubumenyi n’ubushobozi, ndetse no gukomeza gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.”
Ambasaderi Aslan wanagize uruhare mu biganiro by’akanama ka YTB gashinzwe gutoranya abahabwa buruse, yagaragaje ko yashimiye ko umubare w’abanyeshuri biyandikisha ugenda wiyongera, biturutse cyane mu bufatanye bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuzana (HEC).
Yashimiye uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rurushaho kumenya amakuru n’amahirwe ari muri icyo gihugu no kurushaho kubibyaza umusaruro avuga ko bizungukira impande zombi.
Ati: “Aba banyeshuri ntibazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’u Rwanda gusa, ahubwo bazaba n’ikiraro cy’ubushuti hagati y’ibihugu byombi mu gihe kizaza.”
Yongeyeho ko hari amahirwe yo kuzakomeza kongera umubare wa buruse mu bihe biri imbere bitewe n’ibizava mu biganiro hagati y’abafite aho bahuriya n’uburezi ku mpande zombi.
Guverinoma y’u Rwanfa yishimira ubufatanye n’ubutwererane mu rwego rw’uburezi bukomeje gufungurira amarembo abana b’u Rwanda yo kujya kurahura ubumenyi mu mahanga.