Turifuza u Rwanda rw’icyatsi kibisi-Dr Uwamariya Valentine

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko u Rwanda ruba icyatsi kibisi biturutse ku biti biruhinzeho, ari yo mpamvu hakomeje gahunda yo kubyongera.

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko ahasaga 30% by’ubuso bw’u Rwanda rwose ari amashyamba kandi ikaba ifite intego yo kongera umubare w’ibiti yaba iby’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa kimwe n’iby’imitako.

Ni muri gahunda Leta yihaye ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yo kongera ubuso buteyeho ibiti hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi aho Abanyarwanda bakangurirwa kurya imbuto zikungahaye ku ntungamubiri.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariye avuga ko n’ubwo abenshi bashobora gutekereza ko kuba aharenga 30% by’ubuso ari amashyamba ari bwinshi ariko ubwo butaka  budahagije.

Yagize ati: “Urugendo igihugu cyakoze mu gutera ibiti rurashimishije, ubuso bw’igihugu burenga 30% buteyeho amashyamba.”

Yavuze ko mu gishushanyo mbonera cyose biteganijwe ko 30% byacyo hagomba kubamo amashyamba.

Uwo muyobozi avuga ko u Rwanda rutazahagararira aho mu kongera ibiti.

Yagize: “Turifuza u Rwanda rw’icyatsi kibisi. Muri iyi myaka mu Mujyi wa Kigali mwabonye ko hari icyahindutse ibiti byabaye byinshi, ubibonera no mu mafoto afatiwe hejuru ubona ko bisa neza twifuza kubyongera, hari ibiti by’ishyamba hari ibivangwa n’imyaka n’ibiti by’umurimbo.”

Avuga ko u Rwanda rwifuza ko ibiti byaba byinshi no mu yindi mijyi yunganira Kigali n’ahandi hatandukanye ku buryo bikurura imvura kandi bikanatanga isura neza.

Muri iki gihe cy’Imvura Minisiteri y’ibidukikije ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ivuga ko hateganyijwe ingemwe miliyoni 65 z’ibiti birimo iby’ishyamba, imbuto ziribwa bivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imitako bizaterwa hirya no hino no hino mu gihugu.

Ni ibiti bigenda biterwa ku bigo by’amashuri n’ahandi hatandukanye mu rwego rwo gukurura imvura bikaba bifite n’imbuto ziribwa.

Dr Uwamariya ati: “Hagomba kuboneka uburyo bwo gukurura imvura kandi ibiti bifite uruhare rukomeye cyane, ari yo mpamvu dushaka kongera ibiti bishoboka.”

Yongeho ati: “Harimo kubaho kubungabunga ya 30% y’ubuso buhinzeho amashyamba no ku byongera ku buryo twifuza ko muri buri rugo haba ibiti.

U Rwanda rwihaye intego ko mu myaka itandatu iri imbere ruzagabanya ibyuka bihumanya ikirere kugera ku kigero cya 38%.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko hashyizweho ibikorwa bitandukanye byo kugera kuri iyo ntego harimo ibireba amashyamba n’ibindi bigenzurwa ngo harebwe niba byahumanya ikirere.

Minisiteri y’Ibidukikije ikaba ikataje mu gukora ubushakashatsi ku buryo iyo ntego yagerwaho haba kongera amashyamba atanga umwuka mwiza, kugabanya ibicanwa bikoresha ingufu zangiza ikirere n’ibindi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE