Turahirwa Moses yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Turahirwa Moses akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu igororero rya Nyarugenge. Nyuma y’uko rwasanze impamvu yatanze zituma akwiye gukurikiranwa ari hanze, nta shingiro zifite.
Icyo cyemezo kije nyuma yuko, ku itariki 22 Mata 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nyuma dosiye iregerwa Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.
Tariki 6 Gicurasi 2025, Turahirwa yagejejwe ku rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha aregwa byo gukoresha, gutunda no kubika ibiyobyabwenge.
Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Turahirwa, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yatangiye urugendo rwo kwivuza, asaba imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (urumogi).
Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.
Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Turahirwa Moses yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli Moshions yashinze ikaba imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo