Trump yemeje umugambi wo gutera Iran ariko ntiyafata umwanzuro neza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yemeje umugambi wo gutera Iran, ariko ntiyafata icyemezo cya nyuma ku bijyanye no kugaba ibitero nkuko BBC ibikesha CBS News.
Inzego z’Ubutasi zabwiye CBS ko Perezida wa Amerika yahisemo kudatangira ibitero kuko yizeye ko Iran ishobora kwemera kureka gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi ariko byanze ngo ashobora kugaba igitero ahari uruganda rutunganyirizwamo uranium muri Iran.
Ku wa 18 Kamena 2025, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba Amerika ishobora kwivanga mu ntambara ya Iran na Isiraheli, Trump yavuze ko ashobora kubikora cyangwa ntabikore.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yari yamaganiye kure ubusabe bwa Trump wari wavuze ko icyo gihugu kigomba kumanika amaboko hatabayeho andi mananiza.
Ayatollah yanenze Trump avuga ko kwivanga kw’igisirikare cya Amerika yemeza ko igihugu cye kitazigera kimanika amaboko.
Nta kuzuyaza Trump acyumva ibyo atangaje yahise amusubiza amwifuriza amahirwe masa ariko yongeraho nta numwe uzi icyo agiye gukora cyangwa atekereza.
Umunyamabanga wa Iran mu muryango w’Abibumbye yagaye Trump abinyujije ku rukuta rwa ‘X’, avuga ko Iran itazemera ibiganiro ku gahato ndetse amunenga gutera ubwoba umuyobozi w’ikirenga amukangisha kumwica.
Intambara y’amagambo hagati ya Iran, Amerika na Isiraheli irakomeje mu gihe ibitero bikomeje kugabwa ndetse abari batuye mu mujyi wa Tehran basaga miliyoni 10 bakomeje guhunga.
Kuva Isiraheli yatangira kugaba ibitero, ibikorwa byayo muri Iran bimaze guhitana abantu 585, nkuko bitangazwa n’itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu, ‘Human Rights Activists’ rikorera i Washington DC, muri Amerika.
Muri bo 239 ni abasivili mu gihe 126 ari abakora mu nzego zishinzwe umutekano.
Ibisasu byoherejwe na Iran muri Isirahei byo byahitanye abantu 24, bose bakaba ari abasivili, nk’uko byatangajwe n’icyo gihugu.