Trump yemeje ko Isiraheli na Hamas byemeranyije amasezerano y’amahoro

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko Isiraheli na Hamas bemeranyije ku gice cya mbere cy’amasezerano y’amahoro muri Gaza kandi ko igice cya mbere kizatangirana no guhererekanya imfungwa zafashwe bugwate mu ntambara.

BBC yatangaje ko ayo masezerano avuga ko Isiraheli izarekura abasivili b’Abanyapalestina bafashwe bugwate mu ntambara no kwemera ko imfashanyo zinjizwa muri Gaza.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko imfungwa zisigaye zafashwe bugwate zizarekurwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha mu gihe Hamas nayo yemeje ayo masezerano, ariko bavuga ko batarabona urutonde rwa nyuma rw’imfungwa Isiraheli iteganya kurekura.

Abaturage bo muri Gaza ndetse n’imiryango y’abafashwe bugwate muri Isiraheli bagaragaje ko banyuzwe n’iyo ntambwe ikomeye nyuma y’ibiganiro by’amahoro byari bimaze igihe mu Misiri.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yavuze ko ayo masezerano ari umunsi ukomeye ku gihugu cye mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yavuze ko ari igihe cy’ituze rikomeye rizumvikana ku Isi yose.

Intambara ya Isiraheli na Palesitina yatangiye ku wa  07 Ukwakira 2023, nyuma y’igitero gikomeye Hamas yagabye muri Isiraheli cyahitanye abarenga 1 000, abandi bagafatwa bugwate.

Kuva icyo gihe Isiraheli yatangiye ibitero byo kwihorera bimaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 60, abandi bavanywe mu byabo mu gihe ibikorwa remezo hafi ya byose byasenyutse.

Abanyapalestina bishimiye ko amasezerano y’amahoro na Isiraheli yagezweho
  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE