Trump yashimishijwe nuko Hamas yiteguye kurekura abafashwe bugwate

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Nyuma y’itangazo rya Hamas ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira, ko yiteguye kurekura ingwate zose zafatiwe muri Gaza, Perezida Trump yahise yishimira icyo cyemezo kandi yemeza ko abantu bose bazafatwa neza. Gusa hakaba hakiri byinshi byo kuganirwaho.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa i Atlanta, Edward Maille ngo Donald Trump yahise asubiza ku rubuga rwe rwa interineti ati: “Nizera ko biteguye amahoro arambye.”

Perezida wa Amerika yavuze kandi ko Isiraheli igomba guhita ihagarika gutera ibisasu muri Gaza. Ni ku nshuro ya mbere kuva mu Kwakira 2023 Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika asaba mu buryo bweruye ko imirwano ihagarara.

Umushakashatsi Vincent Lemire yagize ati: “Isiraheli igomba guhita ihagarika gutera ibisasu muri Gaza kugira ngo dushobore kurekura abafashwe bugwate vuba kandi neza mu mutekano usesuye.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yongeyeho ko ibiganiro byari byatangiye, atagaragaje uwagize uruhare muri ibyo biganiro cyangwa icyo bavuze.

Mu masaha make mbere yaho, Perezida wa Amerika yari yahaye Hamas ibwiriza ntarengwa kugira ngo yemere gahunda yashyiriweho kugarura amahoro bitarenze ku cyumweru, ariko birananirana nk’uko Donald Trump yabitangaje.

Donald Trump kandi yasohoye inyandiko ngufi aho yavuze ko ategereje kugaruka kw’abafashwe bugwate. Ijambo rigufi ryamaze umunota umwe gusa, ryasobanuye ko ari umunsi “utigeze ubaho”. Perezida yavuze ko yegereye cyane kugera ku mahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, yongeraho ko “abantu bose bazafatwa neza.”

Kubera igitutu kandi kigacika intege, umutwe w’abayisilamu wavuze ko witeguye kurekura ingwate zisigaye 48, abagera kuri 20 gusa muri bo ari bo bakiriho.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE