Trent Alexander-Arnold wasezeye muri Liverpool mu nzira zerekeza muri Real Madrid

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umwongereza Trent Alexander-Arnold ukinira Liverpool yatangaje ko atazakomezanya na yo nyuma y’imyaka 20 mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025, ni bwo uyu myugariro wa Liverpool yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko atazakomezanya na yo.

Uyu mukinnyi yagaragaje amarangamutima afite kuri Liverpool, dore ko ari ikipe yagezemo akiri muto agafatanya na yo kwandika amateka atandukanye.

Ati: “Nyuma y’imyaka 20 ndi muri Liverpool FC, ndi mu minsi yanjye ya nyuma. Ndatekereza uyu mwanzuro ari uwa kinyamwuga ndetse no ku mpamvu zanjye bwite. Ni ugushaka kugerageza indi mibereho, guhinduka nanjye ubwanjye, si ugushaka ibirenze.”

Yongeyeho ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kugenda nkabigerageza. Abantu ntabwo bishimira umwanzuro nafashe ariko ni uburyo bwo kugira ngo nkomeze ibihe byanjye mu mupira w’amaguru. Ibihe byiza nagiriye hano, ntibizigera bimva mu ntekerezo aho nzaba ndi hose.”

Muri ubu butumwa burebure Trent Alexander-Arnold yashimiye cyane abakunzi ba Liverpool, abakinnyi n’abandi bose bayibanyemo.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye Real Madrid yifuza uyu mukinnyi ku buryo yemeye kumutangaho arenga miliyoni 20$.

Uyu mukinnyi ukina yugarira anyuze mu ruhande rw’iburyo, yageze muri Liverpool mu 2016, ari na yo kipe rukumbi yakiniye mu buzima bwe.

Yayifashije kwegukana ibikombe bya Shampiyona y’u Bwongereza inshuro ebyiri, UEFA Champions League, FIFA Club World Cup, FA Cup na Caraboa cup n’ibindi.

Mu myaka umunani yari amaze muri Liverpool yakinnye imikino 352 atsinda 23.

Trent Alexander-Arnold yafashije Liverpool kwegukana UEFA Champions League
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE