Tom Close yanyomoje ibyo guhurira na Tuff Gang mu ndirimbo ‘Cana Itara’

Umuhanzi Tom Close yateguje indirimbo yise Cana Itara, ahakana iby’uko yaba izagaragaramo itsinda rya Tuff Gang.
Yifashishije urubuga rwe rwa X, uyu muhanzi yasabye abakunzi b’ibihangano bye kwitegura kwakira indirimbo ‘Cana Itara’.
Yanditse ati: “Indirimbo Cana Itara irabageraho vuba.”
Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yirinze cyane kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo, ariko anyomoza amakuru yavugaga ko yaba irimo itsinda rya Tuff Gang.
Yagize ati: “Ntabwo namara abantu amatsiko. Indirimbo izasohoka vuba, ‘Cana Itara’ nayikoranye na Green P hamwe na P Fla.”
Avuze ibi nyuma y’uko hashize iminsi hari umunyamakuru ugaragaje ko uyu muhanzi nta buhanga afite uretse ko hari abamutaka ibigwi adafite, ibyo umugore we n’abakunzi be muri rusange bamaganiye kure.
Icyakora abajijwe niba bitafatwa nka agakino kapanzwe mu rwego rwo gutegurira iyo ndirimbo yirinze kugira icyo abivugaho.
Ati: “Ibivugwa ntacyo nabivugaho.”
Abajijwe uko abantu bafata ibyamuvuzweho yagize ati: “Simbizi.”
Tom Close ateguje iyi ndirimbo nyuma y’iyo yise ‘Agaca’ yahuriyemo n’abarimo Jay C na Khalifan Govinda, ikubiyemo ubutumwa bubuza abantu kwita ku magambo abaca intege.
