Tiwa Savage yigeze guterwa ipfunwe no kuba Umunyafurika

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage yahishuye ko yigeze kubaho atewe ipfunwe no kuba Umunyafurika abikizwa n’injyana ya Afrobeats imaze gutera imbere.

Uwo muhanzikazi uri mu bakunzwe muri Nigeria no hanze yayo avuga ko atemeranya n’abavuga ko iyo njyana irimo gusubira inyuma barimo na DJ Big N bazwi cyane nk’abakunda gushora imari mu muziki mu gihugu cya Nigeria.

Tiwa Savage uri mu batangije gahunda ya Unstoppable Africans, yo gushyigikira abahanzi nyafurika mu iterambere binyuze mu itangazamakuru.

Muri icyo kiganiro Unstoppable Africans yahishuye ko akiri muto yabaga i Londres aterwa ipfunwe no kwitwa umunya-Afurika.

Yagize ati: “Ndibuka nkiri i Londres, sinishimiraga kwitwa Umunyafurika. Ariko ubu ndabyishimira cyane kubera uko Afrobeats ikomeje kwaguka.”

Uyu muhanzikazi avuga ko iyo njyana ari imwe mu zitanga icyizere kubera ukuntu yihuse mu kwaguka no kumenyekana ku Isi kandi barayitangiye batizeye ikizavamo.

Ati: “Afrobeats ni yo njyana ikura vuba cyane ku Isi. Twayubatse nta n’ikintu dufite, nta bufasha, nta bikorwa remezo, ndetse nta n’icyizere cy’uko hari icyo bizatanga, hari n’abo byateraga ubwoba ariko ntibabitubwire.”

Yakomeje avuga ko abakora injyana ya Afrobeat, bahari kandi bashoboye.

Ati: “ntituzagabanya umuvuduko. Ubu turuzuza sitade abafana, kandi indirimbo zacu ni zo ziza ku isonga ku mbuga zicururizwaho umuziki.”

N’ubwo hari abashaka kuducecekesha, umuziki wacu ntaho uzajya. Turi Abanyafurika kandi ntidushobora guhagarikwa.”

Injyana ya Afrobeat yakozwe mu myaka ya 1960, ikorwa n’abarimo Tony Allen na Kuti ubwo bahuzaga injyana zitandukanye zirimo iya Afurika y’u Burengerazuba Fuji, Funk ndetse na Jazz yo muri Amerika.

Kugeza Ubu abafatwa nk’abayoboye muri iyo njyana ni abahanzi bo muri Nigeria barimo Burna Boy, Wizkid, na Davido mu gihe ab’igitsina gore ari Tiwa Savage, Yemi Alade na Onyeka Onwenu.

Tiwa Savage yahishuye ko injyana ya Afrobeat ariyo yatumye aterwa ishema no kwitwa umunya-Afurika
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE