Tiriyari 23,1 Frw zigiye gushorwa mu ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 13, 2025
  • Hashize iminsi 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera imbaraga mu kubyaza ingufu zikenewe mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2030, ikaba iteganya gushora miliyari 16 z’amadolari ya Amerika (tiriyari zisaga 23,1 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko kugeza uyu munsi 82% by’ingo zo mu Rwanda zifite umuriro w’amashanyarazi, aho 57% muri zo zifatira ku muyoboro rusange w’Igihugu, naho 25% zikaba zicana umuriro udafatiye ku muyoboro mugari, cyane cyane zikaba zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Gucanira Abanyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2030, bizashyira u Rwanda ku mwanya w’imbere muri Afurika y’Iburasirazuba nka kimwe mu bihugu bya Afurika byesheje umuhigo mu kugera ku ngufu.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa kugeza ubu, ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ziracyangana na 1% cya Megawati (MW) 406 z’ingufu zimaze gukusanywa, mu gihe ingufu zikomoka ku mazi ari 39%.

Impuguke zivuga ko kuba ingufu zituruka ku mazi ari zo nyinshi cyane bishyira u Rwanda mu byago byo kwibasirwa n’ingaruka zirutuka ku mihindagurikire y’ibihe nk’amapfa cyangwa impeshyi zishobora kubangamira ikusanywa ry’ingufu.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 25 yo gukusanya ingufu z’amashanyarazi zihendutse (hagati ya 2024-2050), u Rwanda ruteganya kongera ubushobozi bw’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba zikagera kuri Megawati 1 500 bitarenze mu 2050.

Leta y’u Rwanda iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2035 izaba ikeneye nibura miliyari 3,6 z’amadolari ya Amerika kugira ngo igere ku ngufu z’amashanyarazi zizaba zikenewe, harimo miliyoni 69 z’amadolari zizaba zikenewe mu gushyira mu bikorwa imishinga y’igihe gito ikusanya ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Hagati y’umwaka wa 2035 na 2050, gukusanya ingufu z’amashanyarazi muri rusange bishobora kuzatwara nibura miliyari 38 z’amadolari ya Amerika, aho azashorwa mu ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba ari yo asaga miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) ni cyo kireberera imishinga yo kubyaza ingufu no kuzikwirakwiza binyuze mu mashami yayo EUCL na EDCL).

Abashoramari bigenga basabwa gutanga umusanzu wabo mu kubyaza ingufu uburyo bwose buhari kandi bakabikora ku giti cyabo ariko EUCL ibafasha kuzihuza na gahunda y’Igihugu.

U Rwanda nirugera kuri iyo ntego, ruzaba intangarugero ku bihugu by’Afurika mu gukusanya no gukwirakwiza amashanyarazi mu buryo burambye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 13, 2025
  • Hashize iminsi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE