Timaya na Kizz Daniel bategerejwe i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abahanzi b’ibyamamare muri Africa bafite inkomoko muri Nigeria, Timaya na Kizz Daniel, bategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ‘Giants of Africa Festival 2025’, bazahuriramo n’abarimo The Ben.

Ni iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko ryaherukaga mu 2023, rigahuriza hamwe abarimo Davido, Diamond Platnumz, Tyla na Tiwa Savage.

Biteganyijwe ko ‘Giants of Africa Festival 2025’ izatangira ku wa 27 Nyakanga rikageza 2 Kanama 2025.

Aba bahanzi bombi bazasusurutsa igitaramo cya nyuma kizabera muri BK Arena ku wa 2 Kanama, aho bazafatanya na The Ben, mu gitaramo kizasoza iryo serukiramuco.

Uretse aba bahanzi iserukiramuco rya Giants of Africa rizagaragaramo ibindi byamamare birimo DJ Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, Ruti Joel, Sherie Silver, Kevin Kade na Boukuru.

The Ben, azitabira iri serukiramuco nyuma y’uko azaba ashoje ibitaramo bye yise ‘Plenty love tour’ byari bigamije kumenyekanisha Alubumu ye ‘Plenty Love’, bizasozwa n’icyo azakorera muri Uganda tariki 17 Gicurasi 2025.

Kizz Daniel, amazina ye y’ukuri ni Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, azwi mu ndirimbo zirimo Woju, Yeba, Buga, Cough (Odo), One Ticket na Twe Twe, mu gihe Timaya we azwi mu ndirimbo nka Bum Bum, Sanko, Balance, I Can’t Kill Myself, Don Dada n’izindi.

Hari hashize imyaka irenga itatu Timaya adataramira Abanyarwanda, kuko yeherukaga gutaramira i Kigali tariki 25 Werurwe 2022, muri ‘Kigali Jazz Junction’, kimwe na mugenzi we Kizz Daniel, waherukaga kuhataramira tariki 14 Kanama 2022 ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya ATHF [ A Thousand Hills Festival], akazaba ari inshuro ya gatatu ataramira abanyakigali.

Ni iserukiramuco rizitabirwa n’abakinnyi ba Basket 320 bakiri bato baturutse hirya no hino mu bihugu 20 bya Afurika. Iryo Serukiramuco kandi rizanahuzwa n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Zaria Court Kigali, inyubako yagenewe ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro iherereye i Remera hafi ya Stade Amahoro.

Ni gikorwaremezo cya Masai Ujiri wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), ubu akaba ari Perezida wa Toronto Raptors.

Umuryango wa ‘Giants of Africa’ usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye, kubera kutagera ku bikorwa remezo bituma berekana impano zabo.

Nyuma yo gutaramira muri Uganda The Ben azahita atanga ibyishimo ku bazitabira Giants of Africa Festival
Umuhanzi Boukuru ari mu bahanzi bazatarama muri Giants of Afurika Festival
Kevin kade na we ari mu bazatarama muri Giants Afurika of Afurika
Uncle Waffles wo muri Afuruka y’Epfo azavanga umuziki ashimishe abazitabira
Sherrie Silver na we ari mu bazitabira iserukiramuco
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE