TikTok irashinjwa kwereka abana amashusho y’urukozasoni

Urubuga rwa TikTok rurashinjwa kugaragaza no kwereka abana bayifunguyeho konti amashusho y’urukozasoni nkuko byagaragajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Global Witness.
Abakoze ubwo bushakashatsi bakoze konti z’abana z’impimbano ndetse bashyiraho n’uburyo bw’umutekano bwashyizweho na TikTok ariko bakomeza kubona ubutumwa,(notifications) bubagaragariza amashusho ashingiye ku busambanyi.
Ayo mashusho yagaragazaga abantu bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nyirizina,abikinisha n’andi mafoto agaragaza abambaye ubusa buri buri.
Mu mpera za Nyakanga no mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, ni bwo abo bashakashatsi bafunguye konti enye za TikTok bigaragaza nk’abafite imyaka 13, bakoresha amatariki y’amavuko mpimbano ndetse ntibigeze basabwa n’icyemezo kigaragaza ko amakuru y’umwirondoro wabo ari nyakuri.
Banashyizemo uburyo bwo kuri TikTok bwitwa ‘restricted mode’ (uburyo butuma abana batabona ibitari mu kigero cyabo), aho urwo rubuga ruvuga ko uwashyizemo ubwo buryo atabona amashusho aganisha ku busambanyi cyangwa izindi ngingo z’amakuru arenze ubushobozi bwe.
Abo bashakashatsi bashimangira ko batigeze bashakisha iby’ayo mashusho ahubwo TikTok ubwayo ari yo yaberekaga amashusho y’urukozasoni mu gice yise ushobora kubikunda, (you may like).
Umwe mu bashakashatsi witwa Ava Lee yavuze ko ibyo babonye ari agahomamunwa kandi atari uko TikTok yananiwe guhagarika ayo mashusho ahubwo ibikora nkana.
Yagize ati: “TikTok si uko yananiwe guhagarikira abana kubona ibidakwiye ahubwo iribibashakira, ikabibereka bakimara gufungura konti nshya”.
Urubuga rwa TikTok rwo ruvuga ko rwiyemeje kurinda abana ibidakwiye kandi rwafashe ingamba nyuma yo kumenya ayo makuru mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo.
TikTok ivuga ko ifite uburyo burenga 50 bigamije kurinda urubyiruko ndetse ko yiyemeje gukuraho 99% by’amashusho anyuranyije n’amategeko yarwo no kunoza uburyo bwo gutanga ibyifuzo by’ibyo abantu bashakisha.
