The Ben yasobanuye impamvu atagaragaje abazamufasha mu gitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 30, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi The Ben yasobanuye impamvu kugeza ubu hataratangazwa abahanzi bazamufasha mu gitaramo The Groove Year ateganya kumurikiramo alubumu ya gatatu yise “Plenty love”, ari ukugira ngo biheshe agaciro.

Uwo muhanzi avuga ko kuba abahanzi bazamufasha bataratangazwa bitavuze ko badahari cyangwa azataramira Abanyarwanda wenyine, ahubwo ari uko bikwiye ko mu gihe hategurwa igitaramo cy’umuhanzi runaka bikwiye ko ibirango bye ari byo byibandwaho, ku buryo na nyuma y’igitaramo, yagira icyo asigarana.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo igeze dore ko hasigaye umunsi umwe.

Yagize ati: “Inyigo y’igitaramo cyacu twashatse kugira ngo duheshe agaciro umuhanzi, ushobora gutumira umuhanzi mu kumurika umuzingo wawe (Album) ugasanga yihariye igitaramo kandi ari icyawe, ni byiza ko mu gutegura igitaramo umwanya munini tuwuharira nyirizina.”

Yongeraho ati: “Noneho abandi bahanzi bazaririmbamo bakamufasha kugisunika, kugira ngo nikinarangira kizamusige ahantu azahora yishimira, naho ubundi urutonde rw’abahanzi bazamfasha ruriho benshi, kuko umuhanzi wese twakoranye indirimbo abenshi bazaba bahari, ikindi harimo udushya twinshi, harimo no kugaragaza impano nshya z’abakiri bato.”

Agaruka ku mpamvu yise Alubumu ye “Plenty love” uyu muhanzi yavuze ko iri zina risobanura urukundo rudasanzwe Abanyarwanda bamweretse kuko atajya arumenyera.

Ati: “Nayise ‘Plenty love’ kubera ko urugendo rwanjye rw’umuziki mu rwego rw’urukundo neretswe, sinarusobanura ngo ndurangize, urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw’umuziki rurenze urugero, ikindi nafashe amazina y’indirimbo zanjye ebyiri (Plenty na True Love) mfata ijambo “Love” riri mu ndirimbo True love nafatanyije n’umugore wanjye nayo ifite icyo ivuze mu buzima bwanjye ndishyira kuri Plenty isobanura urukundo rwihariye abakunzi banjye banyeretse.”

The Ben avuga ko iki gitaramo gifite umwihariko, kuko kizataramamo abahanzi batandukanye barimo Diamond Platinumz, Princess Priscilla, Rema Namakula n’abandi benshi bagiye bakorana indirimbo, hakazanagaragaramo abahanzi bakiri bato mu rwego rwo kuzamura impano zabo no kuzimenyekanisha.

Uwo muhanzi kandi avuga ko igitaramo cye kizahuriza hamwe umuziki ugezweho n’umuziki gakondo, kugira ngo birusheho kuryoha, agahamya ko kugeza ubu amatike arimo kugurwa ku bwinshi.

Iyo Alubumu avuga ko igizwe n’indirimbo 12, ikaba yaratunganyijwe n’abahanga mu gutunganya indirimbo (Producers) batandukanye barimo Kiiz, Element Eleeh, Med the beat, akaba yaribanze cyane ku Banyarwanda.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki ya 01 Mutarama 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 30, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE