The Ben yashimiye Massamba wamwandikiye indirimbo ’Naremeye’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi The Ben, yashimiye Massamba Intore wamwandikiye indirimbo yise “Naremeye” avuga ko yagize igitekerezo Masamba akayimwandikira nta na kimwe kivuyeho.

Uyu muhanzi yabitangaje ubwo yataramiraga i Kampala mu gitaramo cyasozaga ibitaramo byo kumurika Alubumu ye “Plenty Love” bimaze igihe bibera hirya no hino ku Isi.

Ubwo yari amaze kuririmba iyitwa ‘Ndaje’ ari na ko abitabiriye bamufasha kuyiririmba, yatangiye iyitwa ‘Naremeye’ ageze hagati abanza gutangaza ko yanditswe na Massamba aranamushimira.

Yagize ati: “Mbere y’uko nkomeza iyi ndirimbo ‘Ni ukuri’ yitwa ‘Naremeye’ yanditswe n’uyu mugabo, (agaragaraza Massamba Intore) ni ukuvuga ngo nagize igitekerezo, aragifata arayandika, arayimpa uko yakabaye ndagukunda na none, tuyiririmbe kugira ngo tumwubahe.”

Ni indirimbo y’urukundo aho umusore aba ataka inkumi yakunze, ayimenyesha ko ubwiza bwe bwamurondogoje kugeza ubwo amureba akisetsa.

Baranditse bati: “Ni ukuri tambuka bakurebe shenge we, wowe mwari wuje ubwuzu, gitego cyanjye we, dore uko wangize ndakureba nkisetsa, bwiza buzira icyasha ni ukuri naremeye.”

Massamba yitabiriye igitaramo cya The Ben, nyuma y’igihe yari amaze muri Uganda aho yari yagiye kuririmba mu mihango yo gusaba no gukwa umugeni wasabwe na Gashumba Frank, umwe mu baherwe bo muri icyo gihugu, bwabaye tariki 15 Gicurasi 2025.

Si ubwa mbere Massamba agaragaraye atera ingabo mu bitugu The Ben, kuko ubwo yari amaze iminsi abyaye imfura ye, yanditse ku mbuga nkoranyambaze ze ashimira uyu muhanzi mukuru kuba yarabasuye, aho bari ku mugabane w’u Burayi, maze akaririmbira umwana we (Icyeza Luna).

Igitaramo cya The Ben cyabaye tariki 17 Gicurasi 2025 muri Kampala gitanga ibyishimo ku bakitabiriye bakunda umuco Nyarwanda, kuko yari yitwaje itorero ryabakumbuje imbyino gakondo.

Biteganyijwe ko bamwe mu Banyarwanda baherekeje The Ben barimo abahanzi, abanyamakuru n’abandi bashobora gutangira kugaruka i Kigali kuri uyu wa mbere.

Massamba Intore yashimiwe na The Ben anatangaza ko ariwe wamwandikiye indirimbo ‘Naremeye ‘
Massamba yabaye umwe mu bahanzi bateruye imfura ya The Ben akivuka
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Munyemana fisto says:
Gicurasi 19, 2025 at 6:38 pm

Nibyo koko the ben yakoze igikorwa kiza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE