Teyana Taylor yaciye amarenga y’umubano wihariye na Aaron Pierre

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umunyamideli w’Umunyamerika Teyana Taylor, yaciye amarenga ko afitanye umubano wihariye n’umukinnyi wa filime Aaron Pierre.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Teyana yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Aaron Pierre bishimanye, ayiherekeresha amagambo amwifuriza isabukuru nziza.

Yanditse ati: “Twishimiye intsinzi yawe yo kugera ku myaka 31, kandi uzagere kuri byinshi tsinda tsinda.”

Aaron Pierre atazuyaje yagiye ahatangirwa ibitekerezo arandika ati: “Ndagushimiye none n’iteka ryose, Tey.”

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo nyuma y’uko Teyana, akoresheje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Aaron Pierre, muri ibyo birori hagafatirwamo amashusho basomana.

Teyana yongeye gukundana nyuma y’umwaka umwe yari amaze atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Iman Shumpert, batandukanye mu 2024 bafitanye abana babiri.

Teyana Taylor azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Long Time, Escape Room, Still, Concrete, mu gihe Aaron Pierre yamenyekanye cyane muri filime zirimo Rebel Ridge, Mufasa: The Lion King, Brother n’izindi.

Uyu muhanzikazi arusha uyu musore imyaka 3 kuko afite imyaka 34 mu gihe umusore yari yujuje imyaka 31, bakaba bahamije ko bari mu munyenga w’urukundo.

Imwe mu mafoto basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE