Tennis: Umulisa yatangije Umuryango ugamije guteza imbere impano z’abana

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umulisa Joselyne wakiniye ikipe y’Igihugu mu mukino wa Tennis, ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’umuryango “Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF)” bigamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wa Tennis.

Iki gikorwa cyabere mu Mujyi wa Kigali ahari  bamwe mu bafatanyabikorwa n’abaterankunga ba TRCF barimo Jai Nettimi wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Tennis ukomoka mu Buhinde, ubu akaba ari Umuyobozi wa Indian Wells Tennis Garden Home of BNP Paribas, Phil Cox, ukuriye “International Tennis Clubs”.

Hari kandi Ntoudi Mouyelo, Umuyobozi wa “Africa Mchezo”, Rwabukumba Celestin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda “RSE”, Scott Knowles ushizwe ibikorwa muri Marriott Hotel, Margaret Lumia, Kapiteni wa “International Tennis Clubs” na Gwiza Joanna ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri “Maison Shalom International”.

Uretse Umulisa washinze TRCF akaba n’umutoza muri iki gikorwa hari Ramba Afrique, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya TRCF ndetse na Charles Haba uri mu bagize inama y’ubuyobozi.

Umulisa yashimiye  aba bafatanyabikorwa agaragaza ko intego y’uyu Muryango “TRCF” ari  ukumenyekanisha umukino wa Tennis mu Rwanda ariko bahereye mu bakiri bato kuko bakira abana bari hagati y’imyaka 7 na 10 bakabatoza uyu mukino.

Yakomeje avuga ko batangiriye mu mujyi wa Kigali muri Vision City mu Karere ka Gasabo ariko ubu bafunguye n’ahandi  nko mu Karere ka Bugesera, Kicukiro mu Busanza ndetse n’i Mahama mu nkambi y’impunzi.

Kuri ubu, Umulisa avuga ko  bafite intego yo gusakaza ibikorwa byabo no mu bindi bice by’igihugu.

Mu mbogamizi agaragaza  harimo kuba mu Rwanda hari ibibuga bidahagije, ibikoresho ndetse n’abatoza bake.

Umuyobozi wa “International Tennis Clubs”, Phil Cox yavuze ko batanze inkunga y’ibikoresho  bitandukanye  bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaraga y’u Rwanda ndetse bakaba bafite na gahunda yo gufasha mu kubaka ibibuga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Bimwe mu byo muri TRCF bishimira ni uko hari abana bazamukiye muri uyu muryango ubu bageze ku rwego rwiza harimo n’abari mu ikipe y’igihugu  nka Ishimwe Claude uzakina imikino ya Davis Cup 2023 igiye kubera mu Rwanda kuva taliki 26 kugeza 29 Nyakanga 2023.

Gwiza Joanna ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri “Maison Shalom International”
Ramba Afrique, Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya TRCF
Margaret Lumia, kapiteni wa “International Tennis Clubs”
Rwabukumba Celestin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda “RSE”
Ntoudi Mouyelo, Umuyobozi wa “Africa Mchezo”
Phil Cox, ukuriye “International Tennis Clubs”
Umulisa Joselyne washinze TRCF akaba n’umutoza

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
TUYISENGE JEAN BAPTISTE says:
Nyakanga 24, 2023 at 7:23 am

Muraho ni amahoro,tubanze kwishimira icyi gikorwa cyigamije guteza imbere Tennis haherewe mubana.

Nitwa TUYISENGE JEAN BAPTISTE nkaba ndi umwalimu mu kigo cy’ishuri rya G.S RUGANDO TSS. Nifuzaga ko mwadusabira abo bayobozi bakazaza gufasha abana bo mukigo cyacu

Abana bato barahari Kandi bafite ubushake bwo gukina Tennis gusa ikibazo ni uko nta bikoresho bafite

Murakoze cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE