Tennis: Carlos Alcaraz yisubije French Open ya 2025 (Amafoto) 

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umunya-Espagne Carlos Alcaraz yegukanye Irushanwa rya Roland Garros (French Open) mu bagabo nyuma yo gutsinda nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Jannik Sinner aturutse inyuma amaseti 3-2 (4-6, 6-7, 6-4, 7-6, 7-6). 

Uyu mukino wa nyuma wamaze amasaha atanu n’iminota 29 wabaye ku Cyumweru tariki 8 Kamena 2025, kuri Court Philippe Chartier i Paris mu Bufaransa.

Jannik yatangiye umukino neza atsinda amaseti abiri ya mbere (4-6, 6-7). Nyuma Alcaraz yajyanye imbaraga zikomeye mu iseti ya gatatu n’iya kane arazitsinda (6-4, 7-6) bombi banganya ebyiri bityo hitabazwa iya gatanu.

Uyu Munya-Espagne usanzwe uzi gukinira cyane ku bibuga by’itaka yongeye kugaragaza ko ari ibye koko, atsinda n’iseti ya gatanu (7-6).

Umukino warangiye Carlos Alcaraz atsinze Jannik Sinner amaseti 3-2 (4-6, 6-7, 6-4, 7-6, 7-6) yongera kwegukana Roland Garros yatwaye mu mwaka ushize.

Carlos yegukanye Grand Slam ya 5 harimo French Open ebyiri, Wimbledon yegukanye mu 2023 na US Open yatwaye mu 2022.

Jannik Sinner yatangiye umukino neza atsinda amaseti abiri ya mbere

Mu bagore irushanwa ryegukanywe n’Umunyamerika Coco Gauff, nyuma yo gutsinda nomero ya mbere Aryna Sabalenka amaseti 2-1 (6-7 (5-7), 6-2, 6-4).

Carlos Alcarz yisubije Roland Garros 2025
Carlos Alcaraz yongeye kwerekana ko azi gukinira ku bibuga by’itaka
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 9, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE